1Haleluya!
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
nimumusingirize mu ikoraniro ry'indahemuka ze.
2Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo,
abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo.
3Nibamusingize bamubyinira,
nibamusingize bavuza ishakwe n'inanga.
4Koko Uhoraho yishimira ubwoko bwe,
aboroheje abahesha icyubahiro akabakiza.
5Indahemuka ze nizīshīmire ikuzo aziha,
nizitere hejuru zīshime ziri ku mariri yazo.
6Nizihanike zogeze Imana,
niziyogeze zifashe mu ntoki inkota zityaye.
7Nizifate inkota zijye guhōra amahanga,
abanyamahanga zibahane.
8Abami babo zibaboheshe iminyururu,
abategetsi babo zibaboheshe amapingu.
9Zibasohorezeho iteka Imana yari yarabaciriye.
Ibyo bizahesha ishema indahemuka zayo zose.
Haleluya!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.