1Satani yashakaga guteza Abisiraheli ibyago, maze yoshya Dawidi kubabarura.
2Dawidi abwira Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo ati: “Nimujye kubarura Abisiraheli muhereye i Bērisheba mu majyepfo mugeze i Dani mu majyaruguru, kugira ngo menye umubare wabo.”
3Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho akakugwiriza imbaga y'abantu incuro ijana! Ariko se, abo bose si abagaragu bawe? None se kuki ushaka kubabarura? Ni kuki Abisiraheli baryozwa icyo gikorwa?”
4Ariko umwami aganza Yowabu. Nuko Yowabu aragenda azenguruka igihugu cyose cya Isiraheli maze agaruka i Yeruzalemu.
5Yowabu ashyikiriza Dawidi umubare w'abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli bose habonetse abagabo miliyoni imwe n'ibihumbi ijana, naho mu Buyuda haboneka ibihumbi magana ane na mirongo irindwi.
6Yowabu ntiyabaruye Abalevi n'Ababenyamini, kuko itegeko ry'umwami ryari ryamuteye impungenge.
Imana ihana Dawidi(2 Sam 24.10-17)7Iryo barura ntiryashimishije Imana, maze ihana Abisiraheli.
8Dawidi abwira Imana ati: “Nakoze icyaha gikomeye. None ndakwinginze ubabarire igicumuro cy'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfapfa.”
9Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi wahanuriraga Dawidi ati:
10“Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho aravuze ati:: Nguhaye ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nzaguhanisha.’ ”
11Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Hitamo:
12ari imyaka itatu y'inzara cyangwa amezi atatu uhunga abanzi bagukurikiranye n'inkota, cyangwa iminsi itatu y'icyorezo umumarayika w'Uhoraho azamara ayogoza igihugu cyose cya Isiraheli.’ Ngaho tekereza neza maze umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.”
13Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n'agahinda! Reka ngwe mu maboko y'Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi, aho kugwa mu maboko y'abantu.”
14Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, gihitana abantu ibihumbi mirongo irindwi.
15Bityo Imana ituma umumarayika wayo kujya kurimbura Yeruzalemu. Igihe uwo mumarayika yariho arimbura, Uhoraho arabireba biramubabaza. Ni ko kubwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ahagaze ku mbuga Orunani w'Umuyebuzi yahuriragaho ingano.
16Dawidi yubuye amaso abona umumarayika ahagaze mu kirere yakuye inkota, ayibanguye hejuru ya Yeruzalemu. Dawidi n'abakuru bari kumwe na we bambaye imyambaro igaragaza akababaro, bikubita hasi bubamye.
17Dawidi abwira Imana ati: “Mbese si jye wategetse ko babarura abantu? Ni jye rero wakoze icyaha ndacumura. None se aba bantu bo barazira iki? Ndakwinginze Uhoraho Mana yanjye, ube ari jye uhana hamwe n'umuryango wanjye, ariko ukize ubwoko bwawe iki cyorezo.”
Dawidi yubakira Uhoraho urutambiro(2 Sam 24.18-25)18Umumarayika w'Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawidi ngo azamuke, yubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Orunani w'Umuyebuzi.
19Nuko Dawidi yumvira itegeko ry'Uhoraho, arazamuka nk'uko Gadi yamubwiye.
20Orunani yariho ahura ingano, ahindukiye abona wa mumarayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha.
21Dawidi ajya aho Orunani yari ari, Orunani akebutse abona Dawidi, ava ku mbuga yahuriragaho maze yikubita imbere ya Dawidi yubamye.
22Dawidi aramubwira ati: “Mpa iyi mbuga yawe nyigure, nyubakeho urutambiro rw'Uhoraho kugira ngo abantu bakire icyorezo. Uyimpe ndayigura ku giciro gihwanye na yo.”
23Orunani asubiza Dawidi ati: “Nyagasani, ndayiguhaye uyikoreshe icyo ushaka. Ndaguha n'ibimasa byanjye ubitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, n'imbaho zahurishwaga ingano zibe inkwi. Ndaguha n'ingano uziture ho ituro ry'ibinyampeke. Ibyo byose ndabiguha.”
24Nyamara Umwami Dawidi asubiza Orunani ati: “Ntibishoboka, ngomba kubigura ku giciro gihwanye na byo. Ntabwo nafata ibyawe ngo mbiture Uhoraho, cyangwa ngo ibyo mperewe ubuntu mbimutambire ho igitambo.”
25Dawidi agura iyo mbuga, aha Orunani ibikoroto magana atandatu by'izahabu.
26Dawidi ahubaka urutambiro rw'Uhoraho, arutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko Dawidi atakambira Uhoraho, na we amusubiza akoresheje umuriro wavuye mu ijuru, utwika ibitambo byari ku rutambiro.
27Uhoraho ategeka wa mumarayika gusubiza inkota ye mu rwubati.
28Dawidi abonye ko Uhoraho amushubirije ku mbuga ya Orunani w'Umuyebuzi, ahatambira ibitambo.
29Icyo gihe rya Hema ry'Uhoraho Musa yakoze bakiri mu butayu, ryari hamwe n'urutambiro rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro, ahasengerwaga i Gibeyoni.
30Ariko Dawidi ntiyashoboraga kujyayo gusenga Imana, kuko yatinyaga inkota y'umumarayika w'Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.