1 Abanyakorinti 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yezu wabambwe ku musaraba

1Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubahishurira amabanga y'Imana, sinakoresheje amagambo y'akarimi keza cyangwa ay'ubwenge.

2Ndi kumwe namwe niyemeje kutagira ikindi nibandaho, keretse kubamenyesha Yezu Kristo, cyane cyane Yezu Kristo wabambwe ku musaraba.

3Igihe nazaga iwanyu nari mfite intege nke, ndetse ntinya mpinda umushyitsi.

4Mu nyigisho zanjye no mu byo nabatangarizaga, ntabwo nigeze mbashukisha amagambo y'ubwenge buhanitse, ahubwo naberetse ububasha bwa Mwuka w'Imana.

5Ibyo nabikoreye kugira ngo ukwemera Kristo kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw'abantu, ahubwo kube gushingiye ku bubasha bw'Imana.

Ubwenge bw'Imana

6Icyakora abakuze mu bya Mwuka ni bo twigisha ubwenge, ariko ubwo bwenge si ubw'iyi si cyangwa ubw'ibinyabutware bigenga iyi si byagenewe kurimbuka.

7Ubwenge tubabwira bwo ni ubw'Imana, ni ibanga ryahishwe abantu kuva kera kose, Imana ikabugenera kuduhesha ikuzo.

8Nta n'umwe muri bya binyabutware bigenga iyi si wamenye ubwo bwenge, kuko iyo biza kubumenya ntibyari kubamba Nyagasani Nyir'ikuzo.

9Ahubwo nk'uko Ibyanditswe bivuga,

“Ibyo ijisho ritigeze rireba,

cyangwa ugutwi ngo kubyumve,

ibintu umuntu atigeze anatekereza,

Imana yabiteguriye abayikunda.”

10Ibyo Imana yabiduhishuriye ikoresheje Mwuka wayo. Burya Mwuka w'Imana agenzura byose ndetse n'amayobera y'Imana.

11Ni nde wamenya ibyo umuntu atekereza uretse umutima w'uwo muntu nyine? Nta we. Ni na ko rero nta wamenya ibyo Imana itekereza uretse Mwuka wayo.

12Twebwe si umwuka w'iyi si twahawe ahubwo ni Mwuka uturuka ku Mana, kugira ngo tumenye impano Imana itugabira ku buntu.

13Ibyo ntitubivuga mu magambo twigishijwe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo tubivuga uko tubyigishijwe na Mwuka w'Imana. Uko ni ko dusobanurira ibya Mwuka abasanzwe bamufite.

14Umuntu ugengwa na kamere ntasobanukirwa ibyerekeye Mwuka w'Imana, ndetse abyita ubupfu. Ntabasha kubimenya kuko bigenzurwa n'ufite Mwuka w'Imana wenyine.

15Umuntu ufite Mwuka w'Imana agenzura byose, nyamara we nta wumugenzura.

16Ibyanditswe biravuga ngo

“Ni nde uzi ibyo Nyagasani atekereza?

Ni nde ubasha kumugira inama?”

Nyamara twebwe twahawe gutekereza kimwe na Kristo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help