1Yetiro umutambyi w'Abamidiyani akaba na sebukwe wa Musa, yumva ibyo Imana yagiriye Musa n'ubwoko bwayo bw'Abisiraheli, yumva n'uko yabakuye mu Misiri.
2Yetiro asanga Musa ajyanye na Sipora, umugore wa Musa yari yarohereje kwa se.
3Sipora yari kumwe n'abahungu be bombi. Uw'impfura Musa yari yaramwise Gerushomu agira ati: “Nahungiye mu mahanga.”
4Undi yari yaramwise Eliyezeri agira ati: “Imana ya data yambereye umutabazi inkiza umwami wa Misiri.”
5Yetiro na Sipora n'abo bahungu be bombi bagera mu butayu, aho Musa yari ashinze ihema ku musozi w'Imana.
6Atuma kuri Musa ko amuzaniye umugore we n'abahungu be bombi.
7Musa arasohoka asanganira sebukwe, aramwunamira aramuhobera, bamaze gusuhuzanya binjira mu ihema.
8Musa atekerereza sebukwe ibintu byose Uhoraho yagiriye umwami wa Misiri n'abaturage be, abahōra Abisiraheli, amutekerereza n'ingorane zose bagiriye mu nzira Uhoraho akazibakuramo.
9Yetiro ashimishwa cyane n'ibyiza Uhoraho yakoreye Abisiraheli akabakiza Abanyamisiri.
10Nuko aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wabakijije umwami wa Misiri n'abantu be, akabakura mu maboko y'Abanyamisiri.
11Noneho menye ko Uhoraho aruta izindi mana zose, kuko yabyerekanye igihe yatsindaga Abanyamisiri bari barakandamije ubwoko bwe.”
12Nuko Yetiro atambira Imana igitambo gikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Aroni n'abakuru bose b'Abisiraheli baza gusangirira na we imbere y'urutambiro.
Musa ashyiraho abatware bo guca imanza(Ivug 1.9-18)13Bukeye Musa atangira gukemura ibibazo bya rubanda, abantu baba benshi birirwa bamutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.
14Sebukwe abibonye abaza Musa ati: “Kuki ukora utyo? Kuki uca imanza wenyine? Urabona aba bantu bose birirwa bagutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba!”
15Musa aramusubiza ati: “Ni ukubera ko abantu bifuza kumenya ibyo Imana ishaka.
16Iyo bafite icyo bapfa baza kumburanira nkabacira urubanza, nkabamenyesha amateka y'Imana n'amategeko yayo.”
17Sebukwe aramubwira ati: “Ubwo buryo si bwiza.
18Wowe n'abo bantu baza kukureba mwese muzananirwa, akazi ni kenshi ntushobora kugakora wenyine.
19Umva inama nkugira kandi Imana iyigufashirizemo. Ujye ukomeza uhagararire abantu imbere y'Imana no kuyigezaho ibibazo byabo.
20Ujye ubigisha amateka n'amategeko yayo, ubasobanurire uko bagomba kwifata n'icyo bagomba gukora.
21Uzatoranye n'abagabo b'inyangamugayo bubaha Imana, biringirwa kandi badakunda ruswa, maze ubahe gutwara abantu ibihumbi, abandi amagana, abandi mirongo itanu, abandi icumi.
22Bajye bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, bajye bagushyikiriza ibibazo bikomeye gusa, naho ibyoroheje babyikemurire. Bityo muzajya mufatanya bikorohereze umuruho.
23Nubigenza utyo kandi bikaba bihuje n'ibyo Imana ishaka, bizakuruhura kandi abo bantu bose batahe ibibazo byabo bikemuwe.”
24Musa akurikiza inama sebukwe yamugiriye.
25Atoranya mu Bisiraheli bose abagabo b'inyangamugayo, abaha gutegeka abantu. Bamwe baba abatware b'ibihumbi, abandi b'amagana, abandi ba mirongo itanu, abandi b'icumi.
26Bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, ibibazo bikomeye bakabishyikiriza Musa, naho ibyoroheje bakabikemura ubwabo.
27Musa asezerera sebukwe, arataha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.