1Bowazi ajya mu mujyi aho bakemuriraga ibibazo, arahicara. Wa mugabo Bowazi yabwiraga Ruti ko afitanye isano ya bugufi na Elimeleki, arahanyura. Bowazi aramuhamagara ati: “Yewe, ngwino hano wicare nkubwire.”
Nuko uwo mugabo araza, aricara.
2Bowazi ahamagara abagabo icumi bo mu bakuru b'umujyi, arababwira ati: “Nimwicare.” Bamaze kwicara
3Bowazi abwira wa mugabo ati: “Uzi ko Nawomi yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka umuvandimwe ufitanye isano ya bugufi na Elimeleki umuvandimwe wacu, kugira ngo amushinge isambu ye.
4Nkaba nagira ngo mbikumenyeshe, ndetse ngusabe no kwemerera imbere ya rubanda n'imbere y'aba bakuru bicaye hano, ko ushingwa iyo sambu. Niba ubyemera ubivugire aha, niba kandi utabyemera ubimbwire. Ubwa mbere ni wowe ugomba gushingwa iyo sambu, wabyanga nkabona kuyishingwa.”
Uwo mugabo abwira Bowazi ati: “Ndabyemeye.”
5Bowazi abwira uwo mugabo ati: “Ubwo wemeye gushingwa isambu ya Nawomi n'Umumowabukazi Ruti, ugomba no kwishingira gucyura umupfakazi muka nyakwigendera, kugira ngo umucikure haboneke umwana uzaragwa ibye.”
6Uwo mugabo asubiza Bowazi ati: “Niba ari ibyo sinkibyemeye, kuko ntinya ko byabangamira umutungo wanjye. Uburenganzira bwanjye ndabukwihereye, jyewe sinabishobora.”
7Kera mu gihugu cya Isiraheli, iyo umuntu yeguriraga undi uburenganzira bwe, cyangwa akamwegurira umutungo we, yikuragamo urukweto rwe akarumuha. Icyo ni cyo cyari ikimenyetso cyemewe n'amategeko.
8Nuko wa mugabo abwira Bowazi ati: “Ibyo ube ari wowe ubishingwa.” Maze akuramo urukweto rwe ararumuha.
9Nuko Bowazi abwira ba bakuru na rubanda bari aho ati: “Uyu munsi mbatanze ho abagabo ko nemeye ko Nawomi anshinga ibya Elimeleki n'abahungu be, ari bo Kiliyoni na Mahiloni.
10Byongeye kandi, n'Umumowabukazi Ruti muka nyakwigendera Mahiloni, uyu munsi ndamucyuye kugira ngo ncikure uwo nyakwigendera, bityo haboneke umwana uzaragwa ibye, ye kwibagirana muri bene wabo no mu mujyi wabo. Na none mbatanze ho abagabo bo guhamya ibyo.”
11Abakuru b'umujyi na rubanda bari aho baramusubiza bati: “Yee, turi abagabo bo kubihamya. Uhoraho azahe uwo mugore ucyuye kubyara, yororoke nka Rasheli na Leya, abagore ba Isiraheli bakomotsweho n'umuryango munini. Uragatunga utunganirwe mu Banyefurata, maze ube ikirangirire mu mujyi wa Betelehemu.
12Icyaduha urubyaro Uhoraho azaguha kuri uwo mugore ukiri inkumi rukagwira, maze umuryango wawe ukangana n'uwa Perēsi Yuda yabyaranye na Tamari.”
Bowazi acyura Ruti babyarana Obedi13Nuko Bowazi acyura Ruti, amugira umugore we. Uhoraho ahira Ruti asama inda, maze abyara umwana w'umuhungu.
14Abagore babwira Nawomi bati: “Uhoraho nasingizwe, we utagutereranye, uyu munsi akaba aguhaye umwana umwuzukuru uzakwitaho. Icyaduha uwo mwana akaba ikirangirire mu Bisiraheli.
15Uwo mwana azatuma ubuzima bwawe bugarura itoto, kandi agushajishe neza. Umukazana wawe aragukunda ndetse akurutira abahungu barindwi, dore ni we wibarutse uwo mwana.”
16Nawomi aterura uwo mwana amushyira mu gituza cye, bityo aba umurezi we.
17Abagore baturanye na Nawomi bakajya bavuga bati: “Nawomi yabonye akuzukuru.” Uwo mwana bamwita Obedi. Obedi uwo ni we wabyaye Yese, Yese abyara Dawidi.
Amasekuruza y'Umwami Dawidi18Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,
19Hesironi abyara Ramu, Ramu abyara Aminadabu,
20Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salumoni,
21Salumoni abyara Bowazi, Bowazi abyara Obedi,
22Obedi abyara Yese, Yese na we abyara Dawidi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.