1 Abami 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Eliya ajya kwiyereka Ahabu

1Nyuma y'igihe kirekire mu mwaka wa gatatu amapfa ateye, Uhoraho abwira Eliya ati: “Jya kwiyereka Umwami Ahabu dore ngiye kugusha imvura.”

2Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu.

Icyo gihe i Samariya hari inzara ikomeye cyane.

3Ahabu ahamagaza Obadiya umuyobozi w'ingoro ye. Obadiya uwo yubahaga Uhoraho cyane,

4igihe Umwamikazi Yezebeli yicishaga abahanuzi b'Uhoraho, Obadiya yahishe ijana muri bo mu buvumo, abaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, akajya abashyīra ibyokurya n'amazi.

5Ahabu abwira Obadiya ati: “Ngwino tuzenguruke igihugu tugere ku masōko yose no ku tugezi, ahari haba hakiri ahari utwatsi tukaba twagaburira amafarasi n'inyumbu ntibidupfane.”

6Bigabanya uturere tw'igihugu, Ahabu yerekeza iye nzira, Obadiya na we yerekeza iye.

7Obadiya ari mu rugendo ahura na Eliya aramumenya, amupfukamira yubamye aramubwira ati: “Ese ni wowe, databuja Eliya?”

8Eliya aramusubiza ati: “Yee, ni jyewe! Genda ubwire shobuja Ahabu uti: ‘Eliya araje.’ ”

9Obadiya abaza Eliya ati: “Nacumuye iki cyatuma ungabiza Ahabu kugira ngo anyice?

10Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta bwoko na bumwe cyangwa igihugu, atoherejemo intumwa kugushaka. Iyo bavugaga bati: ‘Nta wuhari’, yarahizaga abayobozi b'ibyo bihugu niba koko batigeze baguca iryera.

11None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!

12Nimara gutandukana nawe Mwuka w'Uhoraho arakujyana ahantu ntazi, bityo nimbwira Ahabu akaza akakubura aranyica. Nyamara jyewe umugaragu wawe nubaha Uhoraho kuva mu buto bwanjye.

13Mbese databuja, ntiwamenye uko nabigenje igihe Yezebeli yatsembaga abahanuzi b'Uhoraho? Nahishe ijana muri bo mu buvumo, mbaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, nkajya mbashyīra ibyokurya n'amazi.

14None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Yanyica.”

15Eliya aramusubiza ati: “Nkurahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera, ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.”

16Nuko Obadiya ajya gushaka Ahabu amutekerereza ibya Eliya, maze Ahabu ajya kumushaka.

17Ahabu ngo amukubite amaso aramubwira ati: “Ndashyize ndakubonye wowe wateje akaga Isiraheli!”

18Eliya aramusubiza ati: “Si jye wateje akaga Isiraheli ahubwo ni wowe n'inzu ya so, kuko mwayobotse za Bāli kandi ntimukurikize amabwiriza y'Uhoraho.

19None koranyiriza Abisiraheli bose ku musozi wa Karumeli, unzanire na ba bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bāli, na magana ane b'ikigirwamanakazi Ashera batunzwe n'Umwamikazi Yezebeli.”

Eliya n'abahanuzi ba Bāli i Karumeli

20Ahabu ahamagaza imiryango yose y'Abisiraheli, abakoranyiriza hamwe na ba bahanuzi ku musozi wa Karumeli.

21Nuko Eliya yegera abantu bose arababwira ati: “Mbese muzageza ryari gufata impu zombi? Niba Uhoraho ari we Mana nyakuri nimumuyoboke, niba kandi ari Bāli muhisemo nimuyiyoboke!” Nyamara ntihagira umusubiza.

22Eliya yungamo ati: “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uhoraho usigaye, nyamara abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.

23Nimutuzanire amapfizi abiri, abahanuzi ba Bāli bahitemo imwe bayibage bayishyire hejuru y'inkwi bayitambe ho igitambo, ariko ntibacane umuriro.

24Hanyuma mwambaze imana yanyu Bāli, nanjye ndambaza Uhoraho. Imana iri busubirishe umuriro iraba ari yo Mana y'ukuri.”

Abantu bose barasubiza bati: “Ibyo ntako bisa.”

25Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati: “Ngaho nimuhitemo impfizi mubanze muyibage kuko ari mwe benshi. Bityo mwambaze imana yanyu Bāli ariko ntimucane umuriro.”

26Nuko babazanira impfizi barayibaga, maze bambaza ikigirwamana cyabo Bāli kuva mu gitondo kugeza saa sita bagira bati: “Bāli dusubize!” Nyamara ntiyabasubiza. Babyinira iruhande rw'urutambiro bubatse ariko biba iby'ubusa.

27Ahagana mu masaa sita Eliya arabakwena ati: “Nimuhamagare cyane kuko ari imana, ubanza irangaye cyangwa ihuze, cyangwa iri mu rugendo cyangwa isinziriye, bityo ikaba igomba gukangurwa.”

28Barushaho guhamagara baranguruye amajwi, bikebesha inkota n'amacumu nk'uko imigenzo yabo iri, bavirirana amaraso.

29Saa sita imaze kurenga bakaza umurego kugeza ku isaha y'igitambo cya nimugoroba, nyamara Bāli ntiyabasubiza, habe n'ijwi ryayo cyangwa ikimenyetso.

30Eliya abwira rubanda rwose ati: “Nimunyegere.” Bamaze kumwegera, abanza gusana urutambiro rw'Uhoraho rwari rwarasenyutse.

31Nuko afata amabuye cumi n'abiri ari wo mubare w'imiryango ya bene Yakobo, wa wundi Uhoraho yabwiye ati: “Uhereye ubu uzitwa Isiraheli”.

32Ayo mabuye ayubakisha urutambiro rweguriwe Uhoraho. Iruhande rw'urutambiro ahacukura urwobo rwajyamo litiro mirongo itatu z'amazi,

33maze ashyira inkwi ku rutambiro, abaga ya mpfizi, inyama azirambika hejuru y'inkwi.

34Hanyuma Eliya abwira abakoraniye aho ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi bine, muyasuke ku gitambo no ku nkwi.” Barabikora. Yongera kubabwira ati: “Nimubigenze mutyo incuro ya kabiri.” Babigenza batyo. Arababwira ati: “Nimwongere ubwa gatatu.” Barabikora.

35Bityo basuka amazi ku mpande zose z'urutambiro, maze rwa rwobo ruruzura.

36Isaha y'igitambo cya nimugoroba igeze, Eliya yegera urutambiro arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, uyu munsi iyerekane ko uri Imana nyakuri y'Abisiraheli kandi ko nanjye ndi umugaragu wawe, ibi byose nkaba mbikoze mbitegetswe nawe.

37Uhoraho nsubiza, nsubiza kugira ngo abantu bamenye ko ari wowe Uhoraho Imana, kandi ko uzatuma bakugarukira.”

38Uhoraho aherako amanura umuriro ukongora igitambo n'inkwi, n'amabuye n'umukungugu, na ya mazi yo mu mwobo urayakamya.

39Abisiraheli bose babonye ibibaye bikubita hasi, baravuga bati: “Uhoraho ni we Mana y'ukuri.”

40Nuko Eliya abwira rubanda ati: “Nimufate abo bahanuzi ba Bāli ntihagire n'umwe ubacika.” Barabafata bose, maze Eliya abajyana ku kagezi ka Kishoni abicirayo.

Imvura yongera kugwa

41Hanyuma Eliya abwira Ahabu ati: “Genda urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda.”

42Ahabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya azamuka mu mpinga ya Karumeli, ahageze apfukama yubamye, umutwe ukora ku mavi.

43Nuko abwira umugaragu we ati: “Ngaho genda witegereze ku nyanja.”

Uwo mugaragu aragenda yitegereza ku nyanja, aragaruka aravuga ati: “Nta cyo mbonye.” Eliya amwoherezayo incuro ndwi.

44Ku ncuro ya karindwi uwo mugaragu aragaruka aravuga ati: “Mbonye igihu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.”

Eliya aramutegeka ati: “Ihute ubwire Ahabu azirike amafarasi ku igare rye, ahunge imvura itaramutanga imbere.”

45Nuko ijuru ririjima kubera ibicu bizanye n'umuyaga, maze hagwa imvura y'umugaru. Ubwo Ahabu yari ku igare rye agana i Yizerēli.

46Eliya na we ni ko gukenyera arakomeza, yuzura imbaraga zivuye ku Uhoraho maze yirukanka imbere y'igare rya Ahabu, aritanga ku marembo y'i Yizerēli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help