Yozuwe 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Abami bose b'Abamori batuye iburengerazuba bwa Yorodani, n'abami bose b'Abanyakanāni batuye hafi y'Inyanja ya Mediterane, bumva uko Uhoraho yakamije amazi ya Yorodani ngo Abisiraheli bashobore kwambuka. Nuko bakuka umutima, batinya Abisiraheli cyane.

Gukebwa kw'Abisiraheli i Gilugali

2Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nimufate amasarabwayi atyaye, maze mukebe Abisiraheli nk'uko byakozwe mbere.”

3Nuko Yozuwe akebesha Abisiraheli bakoresheje amasarabwayi, aho hantu bahita umusozi wo gukeba.

4Byari ngombwa kubakeba kuko abagabo bose bari baravuye mu Misiri bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba, bari baraguye mu butayu.

5Abo bose bari barakebwe, ariko abavukiye mu butayu bose bari batarakebwa.

6Abisiraheli bari baramaze imyaka mirongo ine mu butayu. Muri icyo gihe, abagabo bose bari mu kigero cyo kujya ku rugamba ubwo bavaga mu Misiri, bari barapfuye kubera ko batumviye Uhoraho. Uhoraho yari yarabarahiye ko batazagera mu gihugu yasezeranyije ba sekuruza ko azaduha, ni igihugu gitemba amata n'ubuki.

7Abo bagabo Uhoraho yabasimbuje abana babo Yozuwe yakebesheje, kuko batari barakebwe bakiri mu nzira.

8Ab'igitsinagabo bose bamaze gukebwa, baguma mu nkambi bategereje ko bakira.

9Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Uyu munsi mbavanyeho agasuzuguro k'Abanyamisiri.” Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Gilugali kugeza n'ubu.

Pasika ya mbere yo muri Kanāni

10Nimugoroba ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere, Abisiraheli bizihiza Pasika mu nkambi yabo i Gilugali mu kibaya cy'i Yeriko.

11Bukeye barya imigati idasembuye n'amahundo yokeje byo muri icyo gihugu.

12Kuva uwo munsi nta manu zongeye kuboneka, uwo mwaka batunzwe n'ibyo basaruye mu gihugu cya Kanāni.

Umugaba w'ingabo z'Uhoraho

13Yozuwe ari hafi y'i Yeriko, abona umuntu umuhagaze imbere afashe inkota mu ntoki. Nuko Yozuwe aramwegera, aramubaza ati: “Ese uri uwo mu ngabo zacu, cyangwa uri uwo mu banzi bacu?”

14Undi aramusubiza ati: “Si ndi uwo muri abo uvuze, ahubwo nje ndi umugaba w'ingabo z'Uhoraho.”

Nuko Yozuwe yikubita hasi yubamye, aramubwira ati: “Nyagasani, untegetse iki?”

15Umugaba w'ingabo z'Uhoraho aramusubiza ati: “Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu Uhoraho yitoranyirije.” Nuko Yozuwe abigenza atyo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help