1Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu. Yabyeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya, abami b'u Buyuda.
Abisiraheli nta cyo bumva2Yemwe abo mu ijuru, nimutege amatwi.
Namwe abo ku isi, nimwumve.
Uhoraho aravuze ati: “Nareze abana ndabakuza,
nyamara bo barangomeye.
3Inka imenya nyirayo,
indogobe na yo imenya uyigaburira.
Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya,
abantu banjye nta cyo bumva.”
Nta cyiza kirangwa mu Buyuda4Muragowe, mwa bwoko bw'abanyabyaha mwe,
muragowe bwoko bwasāzwe n'ibicumuro,
muragowe nyoko y'abagizi ba nabi,
muragowe bana b'abanyangeso mbi!
Muragowe kuko mwimūye Uhoraho,
mwasuzuguye Umuziranenge wa Isiraheli,
mwamuteye umugongo.
5Mwanangiriye mu bwigomeke,
mbese muragira ngo abahane ate?
Umutwe wanyu wuzuye ibisebe,
umutima wose urarwaye.
6Kuva ku ino kugera ku mutwe nta hazima mugifite.
Hose ni ibikomere n'inguma n'ibisebe byasamye,
nta muntu ubyoza cyangwa ngo abipfuke,
nta muntu ubyomoza amavuta.
7Igihugu cyanyu ni ikidaturwa,
imijyi yanyu ni umuyonga.
Abanyamahanga bararya imyaka yanyu murebēra,
ibintu byose barabitsembye.
8Yeruzalemu yonyine ni yo yacitse ku icumu,
imeze nk'akazu kubatse mu mizabibu,
imeze nk'akaruri kubatse mu murima w'inzuzi,
imeze nk'umujyi wagoswe n'abanzi.
9Iyo Uhoraho Nyiringabo ataturokora,
tuba twararimbutse nk'umujyi wa Sodoma,
tuba twararimbutse nk'umujyi wa Gomora.
Ukuyoboka guteye Imana ishozi10Batware b'i Sodoma, nimwumve ijambo ry'Uhoraho,
bantu b'i Gomora, nimutege amatwi Amategeko y'Imana yacu.
11Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?
Ndambiwe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'amasekurume y'intama,
ndambiwe n'urugimbu rw'inyana,
nzinutswe amaraso y'ibimasa n'ay'intama n'ay'ihene.
12Mbese iyo muje kunshengerera, ni nde uba yabahamagaye?
Ni nde uba yabasabye kuza kundibatira urugo?
13Nimurekere aho gukomeza kunzanira amaturo atagira umumaro,
imibavu munyosereza intera ishozi.
Sinkihanganira iminsi mikuru yo mu mboneko z'ukwezi n'amasabato,
sinkihanganira amateraniro yanyu yo gusenga.
14Nanga iminsi mikuru yanyu y'imboneko z'ukwezi,
nanga n'ibindi birori byanyu,
iyo mihango imbereye umutwaro ndayirambiwe.
15Iyo murambuye amaboko musenga mbima amaso,
amasengesho yanyu y'urudaca sinyumva,
sinyumva kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
16Nimwiyuhagire mwisukure,
nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi,
nimureke gukora nabi.
17Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera,
nimurenganure urengana,
nimurenganure impfubyi n'umupfakazi.
Abisiraheli nibareke kwigomeka18Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane.
Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba,
nyamara muzera nk'inyange.
Naho byaba bitukura cyane muzera de.
19Nimunyumvira, igihugu cyanyu kizarumbuka muhāge.
20Nyamara nimwinangira mugakomeza kwigomeka,
muzicishwa inkota.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Yeruzalemu izahumanurwa21Ni buryo ki umurwa wari indahemuka wahindutse indaya?
Umurwa warangwaga n'ubutabera n'ubutungane,
nyamara usigaye wuzuye abicanyi.
22Ifeza yawe yahindutse umwanda,
divayi yawe nziza yahindutse amaganura.
23Abatware bawe ni ibyigomeke n'ibyitso by'abajura,
bose bakunda impano bakararikira ruswa,
ntibarenganura impfubyi,
ntibita ku bapfakazi.
24Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, nyir'ububasha wa Isiraheli avuze ati:
“Ngiye kwihimura abandwanya,
ngiye guhōra abanzi banjye.
25Yeruzalemu we, hari icyo ngiye kugukoraho:
ngiye kuguhumanura nk'ushongesha ubutare,
nzagusukura nkumareho imyanda yawe yose.
26Abacamanza bawe nzabaha umuco nk'uw'abo hambere,
abajyanama bawe nzabaha umuco nk'uw'aba kera.
Bityo uzitwa Umujyi w'ubutungane n'Umurwa udahemuka.
27Siyoni izarokorwa n'uko abayituye babaye intabera,
abaturage bayo nibihana bazarokorwa n'ubutungane.
28Nyamara ibyigomeke n'abanyabyaha bose bazarimbuka,
abimūye Uhoraho na bo bazarimbuka.
29Koko muzakozwa isoni kubera ibiti mwagize imana zanyu,
muzakozwa isoni kubera imirima mwasengeragamo ibigirwamana.”
30Muzamera nk'ibibabi by'ibiti birabije,
muzamera nk'imirima itagira amazi.
31Umuntu w'umunyamaboko azahinduka ubusa,
ibikorwa bye bizayoyoka nk'ibishashi by'umuriro,
byombi bizakongokera rimwe habure ubizimya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.