1 Abanyakorinti 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imiburo yerekeye ibigirwamana

1Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu ba sogokuruza bose bagendaga bayobowe na cya gicu, kandi bose bakambuka ya nyanja.

2Bose babatirijwe muri cya gicu no muri ya nyanja, kugira ngo babe umwe na Musa.

3Bose basangiye bya byokurya byavuye ku Mana,

4bose banasangiye cya kinyobwa cyavuye ku Mana, kuko banyweraga kuri rwa rutare rwavuye ku Mana rwagendanaga na bo, kandi urwo rutare rwari Kristo.

5Ariko benshi muri bo ntibashimishije Imana, ni cyo cyatumye intumbi zabo zinyanyagira mu butayu.

6Ibyo byabaye kugira ngo bitubere icyitegererezo cyo kutuburira, kugira ngo tutararikira ibibi nka bo.

7Ntimukaramye kandi ibigirwamana nk'uko bamwe muri bo babigenje, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.”

8Byongeye kandi ntitugasambane nk'uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu muri bo bapfira umunsi umwe.

9Nta n'ubwo dukwiriye kugerageza Nyagasani, nk'uko bamwe muri bo bamugerageje bakamarwa na za nzoka.

10Ntimukitotombe nk'uko bamwe muri bo babigenje, umumarayika w'umurimbuzi akabamara.

11Ibyabaye kuri abo bantu kwari ukugira ngo bibere abandi icyitegererezo, byandikiwe kutuburira kubera ko tugeze mu bihe by'imperuka.

12Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.

13Ntimwigeze muhura n'ikigeragezo na kimwe kidasanzwe mu bantu. Imana ni indahemuka, ntabwo izatuma mugeragezwa n'ibiruta ibyo mwabasha gutsinda. Ahubwo nimugeragezwa izabashoboza kubyihanganira, ibacire n'akanzu ngo mubone uko mubyivanamo.

14Bityo rero ncuti nkunda, mwirinde gusenga ibigirwamana.

15Ndabibabwira kuko muzi ubwenge, namwe nimusuzume ibyo mvuga.

16Mbese cya gikombe cy'umugisha dushimira Imana tukakinyweraho, si ko gusangira amaraso ya Kristo? Naho se wa mugati tumanyura tukawuryaho, si ko gusangira umubiri wa Kristo?

17Umugati turyaho ni umwe, bityo nubwo twe turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugati umwe.

18Nimurebere ku rubyaro rwa Isiraheli. Mbese abarya ku byatambiwe ku rutambiro rweguriwe Imana, ntibaba bagize ubusābane na yo?

19Mbese ndashaka kuvuga ko ibigirwamana bifite akamaro, cyangwa se ko ibitambo byabiterekerejwe bifite akamaro?

20Oya. Icyo mvuga ni uko abatura ibyo bitambo atari Imana babitura, ahubwo babitura ingabo za Satani. Sinshaka ko mugirana ubusābane n'ingabo za Satani.

21Ntimushobora kubangikanya kunywera ku gikombe cya Nyagasani, no kunywera ku cy'ingabo za Satani. Ntimushobora kandi kubangikanya kurīra ku meza ya Nyagasani, no kurīra ku meza y'ingabo za Satani.

22Cyangwa se tuba dushaka kwikorereza ugufuha kwa Nyagasani? Mbese tumurusha amaboko?

Ibikorwa byose bigomba guhesha Imana ikuzo

23“Byose tubifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko, nyamara si ko byose bifite akamaro. Yee, byose tubifitiye uburenganzira, ariko si ko byose byubaka ubugingo bw'umuntu.

24Ntihakagire uwishakira inyungu ye bwite, ahubwo ayishakire abandi.

25Mujye murya ibyaguriwe mu ibagiro byose mutiriwe mubaza, kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza,

26kuko isi n'ibiyuzuye byose ari ibya Nyagasani.

27Nihagira umuntu utemera Kristo ubararikira gusangira na we mukemera kujyayo, mujye murya ibyo abagaburiye byose mutiriwe mubaza kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza.

28Ariko hagize ubabwira ati: “Izi nyama ni izaterekerejwe ibigirwamana”, ntimukazirye kubera ko abibabwiye no kubera gutinya gushinjwa n'umutima.

29Umutima mvuga si uwanyu, ahubwo ni uwa wa wundi.

Ikindi rero, kuki uburenganzira mfite bwo kwishyira nkizana bwanegurwa n'undi ufite umutima umushinja?

30Ubwo nshimira Imana ibyo ndya, kuki abantu bakwiha kunsebya kandi nabishimiye Imana?

31Ari ukurya ari ukunywa, cyangwa ari ugukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo.

32Mujye mwifata ku buryo mutabera imbogamizi Abayahudi, cyangwa abatari Abayahudi ndetse n'Umuryango w'Imana.

33Jyewe ubwanjye, ngerageza gushimisha abantu bose muri byose ntita ku nyungu zanjye bwite, ahubwo nita ku za bose kugira ngo bakizwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help