1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, yahimbiwe kuba urwibutso. Ni iya Dawidi.
2Mana, ngwino unkize!
Uhoraho, tebuka untabare!
3Abashaka kungomwa ubugingo nibamware bakorwe n'isoni.
Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe.
4Abavuga bati: “Awa wa!” Nibamware,
nibamware basubire inyuma,
5naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye.
Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati:
“Imana nikuzwe!”
6Naho jyewe ndi umunyamibabaro n'umukene,
Mana, tebuka ungoboke!
Ni wowe untabara ukandengera,
Uhoraho, ntutinde kuntabara!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.