1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,
Abisiraheli nibabe ari ko bavuga.
2Kuva nkiri muto bantoteje kenshi,
nyamara ntibabashije kumpitana.
3Abantoteza bampondaguye umugongo,
bansizeho imibyimba imeze nk'amayogi.
4Ariko Uhoraho ni intungane,
yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje.
5Abanga Siyoni bose nibatsindwe bahunge.
6Nibabeho igihe gito nk'ibyatsi bimera hejuru y'inzu,
bihita byumagara bitarakura.
7Ntawakwirushya abitema kuko atabonamo n'ibyuzuye ikiganza,
nta n'uwakwirushya abihambira kuko atabonamo n'icigata.
8Abahisi n'abagenzi ntibakababwire bati:
“Uhoraho yabahaye umugisha!”
Mu izina ry'Uhoraho tubasabiye umugisha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.