1Muri icyo gihe umuhanuzi Hagayi n'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bageza ku Bayahudi b'i Yeruzalemu no ku bo mu gihugu cy'u Buyuda, ubutumwa batumweho n'Imana ya Isiraheli ari na yo Mana yabo.
2Nuko Zerubabeli mwene Salatiyeli, na Yeshuwa mwene Yosadaki, bahagurukira kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu, kandi abahanuzi bayo bari kumwe na bo bakabunganira.
3Muri icyo gihe Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, barabasanga maze barababaza bati: “Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?
4Nimutubwire amazina y'abantu barimo bubaka kuri iyi nzu.”
5Ariko Imana ikomeza kurinda abakuru b'Abayahudi, maze abategetsi b'u Buperesi ntibababuza kubaka mu gihe bari bategereje igisubizo cy'urwandiko bari bandikiye Dariyusi.
Abayahudi baregwa ku Mwami Dariyusi6Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, afatanyije na Shetari-Bozenayi n'abandi bategetsi bagenzi be bo muri ibyo bihugu, bandikiye Umwami Dariyusi urwandiko.
7Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:
“Nyagasani Mwami Dariyusi, horana amahoro.
8“Nyagasani, turakumenyesha ko twagiye mu gihugu cy'u Buyuda ahari Ingoro y'Imana ikomeye. Ubu iyo Ngoro barayubakisha amabuye manini, no mu nkuta zayo bagiye bashyiramo ibiti by'imigogo. Abakora kuri iyo Ngoro barakorana umwete, kandi imirimo y'ubwubatsi irajya mbere.
9Nuko tubaza abakuru babo tuti: ‘Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?’
10Byongeye kandi twababajije amazina yabo, kugira ngo tuyakoherereze maze umenye abayobozi bahagarikiye ubwo bwubatsi.
11Dore uko badusubije:
“Twebwe turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, ubu turubaka Ingoro yayo bundi bushya. Koko rero kera cyane umwami ukomeye w'Abisiraheli yari yarubakiye Imana Ingoro arayuzuza.
12Icyakora kubera ko ba sogokuruza barakaje Imana nyir'ijuru, yabateje Umunyakalideya Nebukadinezari umwami w'i Babiloni, maze asenya iyo Ngoro n'abantu abajyana ho iminyago muri Babiloniya.
13Ariko mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Sirusi umwami wa Babiloniya, Sirusi uwo yashyizeho itegeko ryo kongera kubaka iyi Ngoro y'Imana.
14Yategetse no gusubizayo ibikoresho by'izahabu n'ifeza byakoreshwaga mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Nebukadinezari yari yarabinyaze abijyana i Babiloni mu ngoro ye, ariko Umwami Sirusi abisohoramo maze abishinga uwitwa Sheshibasari yari yaragize umutegetsi w'u Buyuda.
15Umwami Sirusi aramubwira ati: ‘Jyana ibi bikoresho i Yeruzalemu, maze uzabishyire mu Ngoro y'Imana izubakwa aho indi yari iri.’
16Nuko Sheshibasari aza i Yeruzalemu maze ashyiraho urufatiro rw'Ingoro y'Imana. Uhereye icyo gihe ukageza n'ubu iracyubakwa, ariko ntiyari yuzura.
17“Nuko rero Nyagasani, niba ubona ko ari ngombwa nibashakashake i Babiloni mu bitabo by'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami, kugira ngo umenye koko niba Umwami Sirusi yaratanze uburenganzira bwo kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu. Turagusaba kandi kutumenyesha icyemezo uzafatira iki kibazo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.