1Uhoraho ategeka Musa kubwira abatambyi bene Aroni ati: “Umutambyi napfusha mwene wabo ntagakore ku ntumbi cyangwa ku wayikozeho, byamuhumanya.
2Ariko yemerewe kwihumanya atyo yapfushije se cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa mukuru we cyangwa murumuna we,
3cyangwa mushiki we babana utarashyingirwa.
4Umutambyi ni umutware w'umuryango we, akwiye kwirinda kwihumanya.
5“Abatambyi ntibakimoze cyangwa ngo biyogosheshe ubwanwa bwo ku matama, cyangwa ngo bicishe indasago.
6Be kunsuzuguza jye Uhoraho Imana yabo, ahubwo bajye baba abaziranenge. Ni bo bampereza ibyokurya ari yo maturo atwikwa, bagomba kuba abaziranenge.
7Umutambyi ntakarongore indaya cyangwa umukobwa utari isugi cyangwa umugore wasenzwe, kuko agomba kuba umuziranenge.
8Rubanda rujye rwubaha umutambyi kuko ari we umpereza ibyokurya, rumufate nk'umuziranenge kuko jyewe Uhoraho witoranyirije Abisiraheli ndi umuziranenge.
9Umukobwa w'umutambyi niyiyandarika akigira indaya, azaba akojeje se isoni, bajye bamutwika.
10“Naho Umutambyi mukuru wanyeguriwe asutswe amavuta ku mutwe, akambikwa imyambaro yamugenewe, napfusha ntagashishimure imyambaro ye cyangwa ngo areke gusokoza imisatsi,
11ntakihumanyishe intumbi yose nubwo yaba iya se cyangwa iya nyina.
12Ntagahagarike imirimo yo mu Ihema ryanjye cyangwa ngo arihumanye, kuko yasutsweho amavuta kugira ngo anyegurirwe. Ndi Uhoraho Imana ye.
13Umutambyi mukuru azarongore umukobwa w'isugi,
14ntakarongore umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, cyangwa uwiyandaritse akigira indaya. Ahubwo azarongore umukobwa w'isugi wo mu muryango w'abatambyi,
15kugira ngo umwana azabyara atazagira amakemwa. Ndi Uhoraho witoranyiriza Umutambyi mukuru.”
16Uhoraho ategeka Musa
17kubwira Aroni ati: “Mu bazagukomokaho ntihakagire umuntu ufite ubusembwa uza kumpereza ibyokurya,
18yaba impumyi cyangwa ikirema, yaba afite izuru ryahombanye cyangwa ingingo zisumbana,
19yaba yaramugaye ikirenge cyangwa ikiganza,
20yaba ahetse inyonjo cyangwa ari igikuri, yaba afite ubusembwa mu jisho, cyangwa arwaye indwara yose y'uruhu, cyangwa yaramenetse ibisabo by'ubugabo.
21None rero Aroni, abazagukomokaho bazarangwaho bene ubwo busembwa, ntibazigere bakora imirimo y'ubutambyi ngo bampereze ibyokurya, ari yo maturo atwikwa.
22Bashobora kurya kuri ayo maturo nubwo yanyeguriwe rwose,
23ariko ntibakinjire mu Ihema cyangwa ngo begere urutambiro kuko bafite ubusembwa. Ntibagomba guhumanya ibyanyeguriwe. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.”
24Nguko uko Musa yabwiye Aroni n'abahungu be, n'Abisiraheli bose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.