Ezekiyeli 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ikuzo ry'Uhoraho rivanwa mu Ngoro

1Nuko nditegereza mbona igisa n'intebe ya cyami ikozwe muri safiro, cyari hejuru y'igisa n'igisenge kiri hejuru y'abakerubi.

2Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Nyura mu nziga ziri munsi y'abakerubi, wuzuze mu biganza byawe amakara yaka ukuye hagati y'abo bakerubi, uyanyanyagize mu mujyi.”

Nuko mbona wa muntu aragiye.

3Igihe uwo muntu yagendaga, abakerubi bari bahagaze mu majyepfo y'Ingoro, kandi mu rugo rw'Ingoro igihu cyari kibuditse.

4Nuko ikuzo ry'Uhoraho ryigaragariza hejuru y'abakerubi, ryerekera mu muryango w'Ingoro. Igihu kibuditse cyuzura mu Ngoro, naho urugo rwuzura umucyo w'ikuzo ry'Uhoraho.

5Urusaku rw'amababa y'abakerubi rwumvikana inyuma y'urugo nk'ijwi ry'Imana Nyiringabo iyo ivuze.

6Igihe Uhoraho yategekaga wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Fata umuriro uvuye hagati y'inziga ziri munsi y'abakerubi”, uwo muntu yaragiye ahagarara iruhande rw'uruziga.

7Umukerubi umwe arambura ukuboko afata umuriro wari hagati y'abakerubi, afata amakara yaka ayashyira mu biganza bya wa muntu wari wambaye imyambaro yera. Uwo muntu afata ayo makara yaka aragenda.

8Munsi y'amababa y'abakerubi hari igisa n'ikiganza cy'umuntu.

9Nitegereje mbona inziga enye zisa, buri ruziga ruri iruhande rw'umukerubi. Izo nziga zarabengeranaga nk'amabuye y'agaciro.

10Izo nziga zose uko ari enye zarasaga, zimeze nk'izisobekeranye rumwe mu rundi.

11Iyo zagendaga zerekezaga muri kimwe mu byerekezo bine, ntizihindukire. Zaganaga aho abakerubi berekeye, ntizihindukire.

12Imibiri y'abo bakerubi n'imigongo yabo, n'amaboko yabo n'amababa yabo, hamwe n'izo nziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho amaso impande zose.

13Nuko numva izo nziga bazita “Izikaraga”.

14Abo bakerubi bari bafite mu maso hane. Mu maso ha mbere hasaga n'ah'umukerubi, aha kabiri hasa n'ah'umuntu, aha gatatu hasa n'ah'intare, naho aha kane hasa n'aha kagoma.

15Abo bakerubi batumbagira mu kirere, bameze nka bya binyabuzima nabonye ku ruzi rwa Kebari.

16Iyo abakerubi bagendaga, inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo baramburaga amababa yabo kugira ngo baguruke, inziga zajyanaga na bo.

17Iyo abakerubi bahagararaga na zo zarahagararaga, iyo bagurukaga zajyanaga na bo kuko zakoreshwaga n'ibyo binyabuzima.

18Nuko ikuzo ry'Uhoraho rivanwa ku muryango w'Ingoro, rijya hejuru y'abakerubi.

19Abakerubi barambura amababa yabo mbona baragurutse, inziga na zo zijyana na bo. Bahagarara mu muryango w'iburasirazuba bw'Ingoro y'Uhoraho, ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rirabagiranira hejuru yabo.

20Ni bo bya binyabuzima nabonye munsi y'Imana y'Abisiraheli ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze menya ko ari abakerubi.

21Buri mukerubi yari afite mu maso hane n'amababa ane, munsi ya buri baba hari igisa n'ikiganza cy'umuntu.

22Mu maso habo hasaga na bya binyabuzima nabonye kuri Kebari, buri mukerubi yagendaga arombereje imbere ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help