1 Petero 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ibuye rizima n'abantu Imana yagize abayo

1Nuko rero nimwivaneho icyitwa ubugizi bwa nabi n'uburiganya bwose, uburyarya n'ishyari n'ugusebanya kose.

2Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.

3Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mwamaze gusogongera mumenya uko Nyagasani agira neza.”

4Nimwegere Nyagasani we buye rizima abantu banze, nyamara rikaba ryaratoranyijwe n'Imana kandi rifite agaciro kuri yo.

5Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.

6Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije,

ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro.

Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.”

7Nuko rero mwebwe abemera Kristo iryo buye ribafitiye agaciro, ariko ku batamwemera ngo:

“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye insanganyarukuta.”

8Kandi ngo:

“Iryo ni ibuye risitaza abantu,

ni urutare rubagusha.”

Koko kandi barasitaye nk'uko babigenewe, kuko batumviye Ijambo ry'Imana.

9Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.

10Kera ntimwari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimwari mwaragiriwe impuhwe, ariko ubu mumaze kuzigirirwa.

Imyifatire ikwiriye abagaragu b'Imana

11Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.

12Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.

13Ku mpamvu za Nyagasani Umugenga wanyu mwemere kugengwa n'umutegetsi uwo ari we wese, yaba umwami nyir'igihugu

14cyangwa abatware be yatumye guhana abakora nabi no gushima abakora neza.

15Koko rero Imana ishaka ko mukora neza, ku buryo injiji z'ibipfayongo zibura icyo zibavugaho.

16Mumere nk'abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk'abagaragu b'Imana.

17Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro.

Urugero rw'imibabaro ya Kristo

18Bagaragu, mwemere kugengwa na ba shobuja mujye mububaha rwose, ntimwubahe abagwaneza n'ababorohera gusa, ahubwo mwubahe n'abanyamakare.

19Erega bishimisha Imana igihe umuntu yihanganira kugirirwa nabi arengana, abitewe no kumva muri we icyo ishaka!

20None se mwashimwa mute igihe mwihanganiye gukubitwa muhōrwa ibyaha byanyu? Ariko rero igihe mwakoze neza mukabihōrwa maze mukihangana, ubwo ni bwo muba mushimishije Imana.

21Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we.

22We nta cyaha yigeze akora, nta n'iby'uburiganya yigeze avuga.

23Yaratutswe ntiyasubiza, bamugiriye nabi ntiyabakangisha, ahubwo yiragiza Imana ica imanza zitabera.

24Kristo ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku musaraba kugira ngo tube dupfuye ku byerekeye ibyaha, maze tubeho dutunganiye Imana. Erega “Inguma ze ni zo zabakijije!

25Mwari mumeze nk'intama zazimiye”, ariko none ubu mugarukiye Umushumba wanyu ari we uyobora ubugingo bwanyu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help