1 Samweli 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana itora Samweli

1Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry'Uhoraho n'ababonekerwaga bari mbarwa.

2Umutambyi Eli yari atangiye guhuma, atabona neza. Ijoro rimwe yari yiryamiye ku buriri bwe.

3Samweli we yari yiryamiye mu Nzu y'Uhoraho hafi y'Isanduku y'Imana. Igihe itara ryo mu Nzu y'Imana ryari ritarazima,

4Uhoraho ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!”

5Samweli yiruka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subirayo uryame.” Samweli asubira kuryama.

6Uhoraho yongera guhamagara Samweli. Samweli arabyuka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirayo uryame.”

7Samweli yari ataramenya Uhoraho, kuko Uhoraho yari ataramuvugisha.

8Uhoraho ahamagara Samweli ubwa gatatu, maze Samweli asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”

Noneho Eli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.

9Ni ko kumubwira ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara umusubize uti: ‘Uhoraho, vuga umugaragu wawe nguteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira ku buriri bwe araryama.

10Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.”

Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”

11Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Hari icyo ngiye gukora mu Bisiraheli, ku buryo uzabyumva wese azakubitwa n'inkuba.

12Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma.

13Namumenyesheje ko nzarimbura umuryango we burundu. Koko rero, abahungu be baracumuye biha kunsuzugura, maze arabihorera kandi abizi.

14Ni yo mpamvu narahiriye umuryango wa Eli, ko nta bitambo cyangwa amaturo byo guhongerera ibyaha byabo nzemera.”

15Nuko Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo, hanyuma arabyuka akingura inzugi z'Inzu y'Uhoraho, ariko ntiyatinyuka gutekerereza Eli ibyerekeye ibonekerwa rye.

16Eli aramuhamagara ati: “Samweli mwana wanjye.”

Samweli aritaba ati: “Karame!”

17Eli ati: “Imana yakubwiye iki? Uramenye ntugire icyo umpisha. Nugira ijambo na rimwe umpisha mu byo yakubwiye, iguhane yihanukiriye.”

18Nuko Samweli amutekerereza byose nta cyo amuhishe. Eli ni ko kuvuga ati: “Ni Uhoraho, abigenze uko yishakiye.”

19Samweli akomeza gukura kandi Uhoraho yari kumwe na we, ku buryo nta jambo rya Samweli ritasohoraga.

20Mu gihugu cyose cya Isiraheli, guhera i Dani kugera i Bērisheba, bamenya ko Samweli ari umuhanuzi w'Uhoraho koko.

21Uhoraho yakomeje kwigaragariza i Shilo. Ni ho yihishuriraga Samweli kugira ngo amugezeho ijambo rye,

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help