Zaburi 109 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Utotezwa asaba Uhoraho kumutabara

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Mana ni wowe nsingiza wikwicecekera!

2Dore abagome n'abanyabinyoma baransebya,

baramvuga amagambo bambeshyera.

3Banturutse impande zose bamvuga amagambo y'urwango,

barandwanya nta mpamvu.

4Narabakunze banyitura kumbeshyera,

icyakora jyewe nshishikazwa no gusenga.

5Ineza nabagiriye bayituye inabi,

urukundo nabakunze barwitura urwango.

6Umwanzi wanjye muteze umugome amurege,

umushinja nahagarare iburyo bwe.

7Nacirwe urubanza rumutsinde,

amasengesho ye amuviremo icyaha.

8Ntakarambe azakenyuke,

umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.

9Abana be bazabe impfubyi,

umugore we abe umupfakazi.

10Abana be bazahinduke inzererezi n'abasabirizi,

bajye basabiriza kure y'itongo ry'iwabo.

11Umwishyuza nafatīre ibye byose ku ngufu,

abo atazi bamutware ibyo yaruhiye.

12Ntihakagire umuntu n'umwe umugirira neza,

impfubyi asize ntihakagire uzigirira impuhwe.

13Urubyaro rwe ruzarimbuke,

mu gihe gito rube rwibagiranye.

14Ibicumuro bya ba sekuruza Uhoraho ajye abyibutswa,

ibyaha nyina yakoze ntibikamuhanagurweho

15Uhoraho ajye abihozaho ijisho,

bibagirane ku isi be kwibukwa ukundi.

16Umwanzi wanjye bizamubeho bityo kuko atigeze aranganwa imbabazi,

ahubwo yatoteje abanyamibabaro n'abakene n'abashavuye,

abatoteza agira ngo bapfe.

17Yakundaga kuvumana, na we umuvumo numwokame,

ntiyifurizaga abandi umugisha,

na we umugisha numube kure.

18Yahozaga umuvumo ku rurimi,

wari waramucengeye nk'amazi acengera umubiri,

cyangwa nk'ibinure bicengera ingingo.

19Ngaho numumerere nk'umwambaro yambaye,

ahore awukenyeje nk'umukandara.

20Ngibyo ibihembo Uhoraho azaha abanshinja,

ngibyo ibyo azaha abamvuga nabi.

21Ariko wowe Uhoraho Nyagasani,

ungirire neza kubera izina ryawe,

unkize kubera ineza yawe nyinshi.

22Koko ndi umunyamibabaro n'umukene,

umutima wanjye washenguwe n'ishavu.

23Ndarembera nk'igicucu cyo ku kirengarenga,

baramenesha nk'abamenesha inzige.

24Kubera kwigomwa kurya, amavi ntagishinga,

ibinure byanshizemo ndananutse.

25Bangize insuzugurwa,

barambona bakanzunguriza umutwe.

26Uhoraho Mana yanjye, ntabara

kubera ineza yawe unkize.

27Bityo bamenye ko mbikesha ububasha bwawe,

bamenye ko ari wowe Uhoraho wabingiriye.

28Nibavume wowe utange umugisha!

Nibahagurukira kurwana bazakorwa n'isoni,

naho jyewe umugaragu wawe nzishima.

29Abanshinja nibamware bakenyere ikimwaro,

nibakorwe n'isoni zibabere umwitero.

30Nzasingiza Uhoraho ndanguruye ijwi,

mushimire mu ruhame rw'imbaga nyamwinshi.

31Koko ahagarara iburyo bw'umukene akamurengera,

amukiza abamucira urubanza rwo kumutsinda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help