2 Abami 22 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yosiya aba umwami w'u Buyuda(2 Amateka 34.1-2)

1Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida umukobwa wa Adaya w'i Bosikati.

2Yosiya yakoze ibinogeye Uhoraho, yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.

Umutambyi mukuru avumbura igitabo cy'Amategeko(2 Amateka 34.8-18)

3Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, yohereje mu Ngoro y'Uhoraho umunyamabanga we Shafani mwene Asaliya, akaba n'umwuzukuru wa Meshulamu

4ati: “Genda ushake Umutambyi mukuru Hilikiya, maze umubwire abarure amafaranga yose abantu batanze yo gusana Ingoro y'Uhoraho, n'ayo abarinzi b'amarembo bakiriye.

5Ayo mafaranga bayashyikirize abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo babashe

6guhemba ababaji n'abubatsi n'abandi bakozi, kandi kugira ngo bagure ibiti n'amabuye bikenewe mu gusana.

7Ntabwo ari ngombwa kugenzurwa ku mikorereshereze y'ayo mafaranga, kuko ari abizerwa.”

8Bageze kwa Hilikiya Umutambyi mukuru, amenyesha umunyamabanga Shafani ko yatahuye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho, maze arakimushyikiriza. Shafani aragisoma

9maze asubira ibwami, atekerereza umwami uko byagenze ati: “Abatambyi bafunguye amasanduku yose basanze mu Ngoro y'Uhoraho, amafaranga bayashyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro.”

10Nuko umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani ahita agisomera umwami.

Yosiya agisha inama umuhanuzikazi Hulida(2 Amateka 34.19-28)

11Umwami yumvise ibyanditswe muri icyo gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye.

12Nuko ategeka umutambyi Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya n'umunyamabanga Shafani, na Asaya umugaragu w'umwami

13ati: “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abayuda bose, ku byerekeye ibyanditswe muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye atuziza ko ba sogokuruza batumviye iki gitabo, ntibasohoza ibitureba byose byanditswemo.”

14Nuko umutambyi Hilikiya na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya bajya ku muhanuzikazi Hulida wari utuye ahitwaga “Umudugudu mushya” wa Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva akaba n'umwuzukuru wa Harehasi, ni we wari ushinzwe imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi ikizigenza.

15Umuhanuzikazi arabasubiza ati:

16“Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Ngiye guteza Yeruzalemu n'abayituye ibyago bikomeye nkurikije ibyanditswe mu gitabo umwami w'u Buyuda yasomye.

17Ni ukubera ko abaturage banyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bwagurumaniye uyu murwa ntibucururuke.

18Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, mugende mumubwire muti:: Wumvise amagambo y'icyo gitabo,

19icyo nateganyirije uyu murwa n'abawutuye, ko nzawuhindura amatongo ukaba ruvumwa. Nyamara wicishije bugufi imbere yanjye urihana, washishimuye imyambaro yawe kandi usuka amarira imbere yanjye. Jyewe rero Uhoraho, ndakumenyesha ko nakumvise:

20nzaguha kwisazira neza ushyingurwe amahoro, utarebye amahano ngiye kugusha kuri uyu murwa.’ ” Izo ntumwa zigeza ayo magambo ku mwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help