1Mu mwaka wa kabiri Nebukadinezari ari ku ngoma yararose, inzozi zimuhagarika umutima ntiyabasha gusinzira.
2Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n'abapfumu n'abashitsi n'abahanga mu by'inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye
3arababwira ati: “Narose inzozi sinazisobanukirwa, none zampagaritse umutima.”
4Abo bahanga basubiza umwami mu kinyarameya bati: “Nyagasani, uragahoraho! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire.”
5Umwami arabasubiza ati: “Icyemezo nafashe ni iki: nimutambwira inzozi narose n'icyo zisobanura, muzatemagurwa kandi amazu yanyu azasenywa ahindurwe aho bamena imyanda.
6Nyamara nimumbwira inzozi n'icyo zisobanura, nzabaha impano n'ibihembo, mbaheshe n'icyubahiro cyinshi. Ngaho rero nimumbwire inzozi n'icyo zisobanura.”
7Bongera gusubiza bati: “Nyagasani, tubwire inzozi warose tuzigusobanurire.”
8Umwami arabasubiza ati: “Mu by'ukuri ndabona mushaka kurenza umunsi, kuko muzi ko nafashe icyemezo kidakuka.
9Nimutambwira iby'izo nzozi narose, mwese muzahanwa kimwe. Mwahuje umugambi mubi wo kumbeshya ngo murebe ko hagira igihinduka. Ngaho nimumbwire inzozi narose, ndamenya ko mushobora no kuzisobanura.”
10Abahanga baramusubiza bati: “Nyagasani, nta muntu n'umwe ku isi washobora gusubiza icyo kibazo watubajije! Nta mwami n'umwe uko yaba akomeye kose, wigeze abaza abanyabugenge cyangwa abapfumu cyangwa abahanga mu by'inyenyeri ikibazo nk'icyo.
11Icyo utubaza kiraruhije, kuko imana zonyine ari zo zabasha kukiguhishurira kandi ntizituye mu bantu.”
12Ibyo bituma umwami arakara cyane arabisha, ategeka ko bica abanyabwenge bose b'i Babiloni.
13Amaze guca iteka ryo kwica abanyabwenge, bajya gufata Daniyeli na bagenzi be kugira ngo na bo babice.
Imana ihishurira Daniyeli inzozi z'umwami14Ariyoki umutware w'abarinzi b'umwami, ni we wari woherejwe kwica abanyabwenge b'i Babiloni.
Nuko Daniyeli avugana ubwitonzi n'ubushishozi,
15abaza Ariyoki umurinzi mukuru w'umwami ati: “Kuki umwami yaduciriye iteka rikaze rityo?” Ariyoki amusobanurira uko byagenze.
16Daniyeli ahita ajya kureba umwami, amusaba igihe cyo kwitegura kumusobanurira inzozi.
17Arataha abimenyesha bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya.
18Ababwira gusaba Imana nyir'ijuru ngo ibagirire impuhwe maze ibahishurire ayo mayobera, kugira ngo be kwicanwa n'abandi banyabwenge b'i Babiloni.
19Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru
20avuga ati:
“Imana nisingizwe iteka ryose!
Koko ubwenge n'ubushobozi ni ibyayo.
21Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana,
ni yo inyaga abami ikimika abandi,
ni yo iha ubwenge abanyabwenge,
abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.
22Ni yo ihishura amabanga n'ibihishwe kure,
ni yo izi ibiri mu mwijima,
aho iri harangwa n'umucyo.
23Mana ya ba sogokuruza ndakuramya,
ndagusingiriza ko wampaye ubwenge n'ubushobozi!
None umaze kuduha icyo twagusabye,
uduhishuriye inzozi z'umwami.”
Daniyeli asobanura inzozi z'umwami24Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wa wundi umwami yashinze kwica abanyabwenge b'i Babiloni aramubwira ati: “Ntiwice abanyabwenge b'i Babiloni, ahubwo njyana ibwami nsobanurire umwami inzozi ze.”
25Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ibwami, abwira umwami ati: “Nyagasani, nabonye umugabo mu Bayuda bazanywe ho iminyago uri bugusobanurire inzozi zawe.”
26Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n'icyo zisobanura?”
27Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira.
28Nyamara nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza. Dore ibyo weretswe mu nzozi uryamye.
29“Nyagasani, igihe wari uryamye wagejejweho ibizabaho mu gihe kizaza, Imana ihishura amayobera ni yo yabikumenyesheje.
30Naho jye icyatumye mpishurirwa ayo mayobera si uko ndusha abandi ubwenge, ahubwo kwari ukugira ngo ushobore gusobanurirwa inzozi ziguhangayikishije.
31“Nyagasani, wagiye kubona ubona ishusho rinini. Koko ryari rinini bikabije, rirabagirana cyane kandi kurireba byari biteye ubwoba.
32Umutwe waryo wari izahabu inoze, igituza n'amaboko byari ifeza, inda n'amatako byari umuringa,
33amaguru yari icyuma, ibirenge byari icyuma kivanze n'ibumba.
34Ucyitegereza iyo shusho, ibuye rirarimbuka nta wuririmbuye, ryikubita ku birenge bikozwe mu cyuma n'ibumba by'iyo shusho rirabijanjagura.
35Nuko icyuma n'ibumba n'umuringa n'ifeza n'izahabu byose birajanjagurika, bihinduka nk'umurama wo ku mbuga mu gihe cy'isarura, umuyaga urabitumura ntihagira igisigara. Naho rya buye ryikubise ku ishusho rihinduka umusozi munini ukwira isi yose.
36Nyagasani, ngizo inzozi warose kandi reka nkubwire icyo zisobanura.
37“Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.
38Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.
39Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,
40hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi.
41Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba.
42Naho amano y'icyuma n'ibumba yerekana ko igice kimwe cy'ubwami kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye.
43Ubundi kandi, icyuma kivanze n'ibumba wabonye bishushanya ko abami bazivanga bashyingirana, ariko nta cyo bizabamarira. Erega icyuma n'ibumba ntibyigera bifatana!
44“Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.
45Ubwo bwami bushushanywa na rya buye weretswe ryarimbukaga ku musozi nta wuririmbuye, rikajanjagura icyuma n'umuringa n'ibumba n'ifeza n'izahabu. Nyagasani, Imana ikomeye yakweretse ibizabaho mu gihe kizaza. Inzozi ni izo, n'ibisobanuro byazo bifite ishingiro.”
Umwami agororera Daniyeli46Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye, aha Daniyeli icyubahiro, ategeka kandi ko batura Daniyeli ibitambo n'imibavu.
47Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”
48Nuko umwami ashyira Daniyeli mu rwego rwo hejuru, amuha gutegeka intara yose ya Babiloni, amugira umutware w'abanyabwenge baho bose, amuha n'impano nyinshi zifite agaciro.
49Daniyeli asaba umwami guha Shadaraki na Meshaki na Abedinego ubutegetsi bw'intara ya Babiloni. Daniyeli we yigumira ibwami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.