1 Abanyakorinti 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Impano zitangwa na Mwuka Muziranenge

1Bavandimwe, sinshaka ko mwayoberwa ibyerekeye impano za Mwuka.

2Muzi yuko igihe mwari mutaremera Kristo, mwari mwaratwawe mutabizi ngo musenge ibigirwamana bitavuga.

3Ni cyo gituma mbamenyesha yuko nta muntu uyoborwa na Mwuka w'Imana wavuga ati: “Yezu navumwe!” Nta wavuga kandi ati: “Yezu ni Nyagasani”, atabiheshejwe na Mwuka Muziranenge.

4Hariho impano z'uburyo bwinshi, nyamara Mwuka uzitanga ni umwe.

5Hariho uburyo bwinshi bwo gukorera Imana, nyamara Nyagasani ukorerwa ni umwe.

6Hariho imikorere y'uburyo bwinshi, nyamara Imana ikorera byose muri bose ni imwe.

7Mwuka w'Imana yigaragariza mu mpano aha buri muntu, kugira ngo bigirire bose akamaro.

8Mwuka aha umwe kuvuga ijambo ry'ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha kuvuga ijambo ry'ubumenyi.

9Undi uwo Mwuka akamuha kwizera Imana, undi uwo Mwuka umwe akamuha impano zo gukiza indwara.

10Undi akamuha gukora ibitangaza, undi akamuha guhanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, undi akamuha kugenzura uvuga niba avugishwa n'ingabo za Satani cyangwa na Mwuka w'Imana. Undi akamuha kuvuga mu ndimi zindi, undi akamuha gusobanura izo ndimi.

11Byongeye kandi Mwuka ukora ibyo byose ni umwe rukumbi, agaba impano uko ashaka kuri buri muntu.

Umubiri umwe, ingingo nyinshi

12Umubiri w'umuntu ni umwe, ariko ukagirwa n'ingingo nyinshi nubwo ari nyinshi, izo ngingo zose zikaba zigize umubiri umwe. Ni ko bimeze no kuri Kristo.

13Twaba Abayahudi cyangwa se abatari Abayahudi, twaba inkoreragahato cyangwa se abishyira bakizana, twese twabatirijwe muri Mwuka umwe ngo tube ingingo z'umubiri umwe, kandi twese twahawe kunywera ku isōko imwe ari yo Mwuka w'Imana.

14Koko rero umubiri ntugizwe n'urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi.

15Ikirenge kivuze kiti “Ubwo ntari ikiganza sindi urugingo rw'umubiri,” si byo byatuma kitaba rwo.

16N'ugutwi kuvuze kuti: “Ubwo ntari ijisho sindi urugingo rw'umubiri,” si byo byatuma kutaba rwo.

17Mbese iyo umubiri wose ujya kuba ijisho, umuntu yari kumva ate? Iyo umubiri wose ujya kuba ugutwi, umuntu yari guhumurirwa ate?

18Ubusanzwe Imana yashyizeho buri rugingo mu mwanya warwo uko ishaka.

19Mbese iyo zose zijya kuba urugingo rumwe, umubiri wari kubaho ute?

20Ubusanzwe hariho ingingo nyinshi, ariko umubiri ni umwe.

21Ijisho ntiryabwira ikiganza riti: “Singukeneye!” n'umutwe ntiwabwira ibirenge uti: “Simbakeneye!”

22Ahubwo ingingo z'umubiri zigaragara ko ari inyantege nke ni zo zikenerwa cyane.

23Ingingo zo ku mubiri dukeka ko zisuzuguritse ni zo twubaha kuruta izindi, kandi izidashyirwa ku mugaragaro ni zo twitaho cyane,

24naho iziteye neza ntizikeneye kwitabwaho. Imana yahuje ingingo z'umubiri ku buryo yarushijeho guha icyubahiro ingingo zari zikibuze,

25kugira ngo ingingo z'umubiri zitiremamo ibice, ahubwo kugira ngo zose ziterane inkunga.

26Iyo urugingo rumwe rubabaye zose zibabarana na rwo, naho iyo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi na zo zirishima.

27Nuko rero mwese hamwe mugize umubiri wa Kristo, kandi buri muntu ni urugingo rwawo.

28Dore abo Imana yashyizeho mu Muryango wayo: ubwa mbere yashyizeho Intumwa za Kristo, ubwa kabiri abahanuzi bavuga ibyo bahishuriwe, ubwa gatatu abigisha, hanyuma ishyiraho abakora ibitangaza, abafite impano zo gukiza indwara, abafasha abandi, abayobozi n'abavuga indimi zindi.

29Mbese bose ni ko ari intumwa za Kristo? Ese ni ko bose ari abahanuzi? Mbese ni ko bose ari abigisha? Ese bose ni ko bakora ibitangaza?

30Mbese ni ko bose bafite impano zo gukiza indwara? Ese bose ni ko bavuga indimi zindi? Cyangwa se ni ko basobanura izo ndimi?

31Nuko rero nimuharanire impano zisumba izindi.

Nanjye kandi ndabarangira inzira ihebuje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help