Yeremiya 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeremiya ashinja Uhoraho

1Uhoraho we, uri intungane,

nyamara mfite icyo ngushinja.

Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera.

Ni kuki imikorere y'abagome ibahira?

Ni kuki abahemu bahirwa?

2Urabatera bagashinga imizi,

barakura bakera imbuto.

Bahora bakuvuga neza,

nyamara ntibakwitayeho.

3Uhoraho, uranzi,

warambonye kandi uzi ko ngukunda.

Abo bagome bashyire ukwabo nk'intama zigiye kubagwa,

bashyire ukwabo kugeza ku munsi wo kurimburwa.

4Mbese igihugu kizageza ryari kuba mu cyunamo,

n'ibyatsi byo mu mirima bikuma?

Dore inyamaswa n'inyoni birapfa kubera ububi bw'abatuye igihugu.

Baravuga bati: “Imana ntireba ibyo dukora!”

5Uhoraho aravuga ati:

“Niba usiganwa n'abanyamaguru ukananirwa,

uzabasha ute gusiganwa n'abagendera ku mafarasi?

Niba udafite amahoro mu gihugu kirimo umutekano,

uzifata ute mu mashyamba ya Yorodani?

6“Koko rero dore abavandimwe bawe n'umuryango wawe barakugambanira, baragukoba ku mugaragaro. Ntukabiringire nubwo bakubwiza akarimi keza.”

Uhoraho azinukwa Ingoro ye n'abantu be

7Uhoraho aravuga ati:

“Nazinutswe Ingoro yanjye n'abantu banjye,

abo nakundaga nzabagabiza abanzi babo.

8Abantu banjye barampindutse nk'intare yo mu ishyamba,

barantontomeye ndabazinukwa.

9Abantu banjye bameze nk'igisiga,

bameze nk'igisiga gitewe n'ibindi biturutse impande zose.

Nimugende mukoranye inyamaswa zose z'inkazi,

nimuzizane zirye.

10Abashumba benshi bononnye umuzabibu wanjye,

baribase umurima wanjye,

umurima wanjye mwiza bawuhinduye ubutayu.

11Bawuhinduye agasi imbere yanjye,

igihugu cyose cyabaye ubutayu nta wucyitayeho.

12Mu mpinga zose z'imisozi idatuwe abantu baje barimbura,

inkota yanjye irarimbura abantu mu mpande zose z'igihugu,

nta n'umwe ufite amahoro.

13Babibye ingano basarura amahwa,

bararushye, nyamara nta cyo bungutse.

Bakozwe n'isoni kubera umusaruro wabo,

bazize uburakari bwanjye.”

Isezerano ry'Uhoraho ku baturanyi ba Isiraheli

14Uhoraho aravuga ati: “Abaturanyi ba Isiraheli b'abagome bigabije igihugu nahaye ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nzabirukana mu bihugu byabo, nzavana Abayuda mu maboko y'abo bagome.

15Nimara kuyabavanamo nzabagirira imbabazi, buri muntu musubize gakondo ye no mu gihugu cye.

16Abo bagome nibimenyereza imigenzereze y'abantu banjye, bakarahira bavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho’, nubwo bigeze kwigisha abantu banjye kuramya Bāli, bazabarirwa mu banjye kandi bazagira ishya n'ihirwe.

17Nyamara nihagira ubwoko bwanga kunyumvira, nzabutsembaho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help