2 Amateka 32 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ubutumwa bwa Senakeribu ku bantu b'i Yeruzalemu(2 Bami 18.17-37; Ezayi 36.2-22)

1Hezekiya amaze kugaragariza Imana umurava, Senakeribu umwami wa Ashūru atera u Buyuda, agota imijyi ntamenwa ategeka ko ingabo ze zisenya inkuta zayo.

2Hezekiya abonye ko Senakeribu yacuze umugambi wo gutera na Yeruzalemu,

3ajya inama n'ibyegera bye n'abagaba b'ingabo ngo bazibe amasōko y'amazi yari hanze y'umujyi:, igitekerezo cye baragishyigikira.

4Nuko abantu benshi barakorana baza kuziba amasōko n'akagezi kanyuraga munsi y'ubutaka, baravuga bati: “Ntibikwiye ko abami ba Ashūru baza bakabona amazi ahagije.”

5Hezekiya asanisha inkuta zizengurutse umurwa azubakaho iminara, yubaka n'urundi rukuta inyuma, akomeza Milo mu Murwa wa Dawidi kandi acurisha amacumu menshi n'ingabo nyinshi.

6Ashyiraho abakuru b'ingabo bo gutegeka abatuye umujyi:, abakoranyiriza ku karubanda imbere y'umuryango w'umujyi:, arababwira ati:

7“Nimukomere kandi mube intwari! Ntimugire ubwoba ngo mutinye umwami wa Ashūru n'igitero kiri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe imurusha imbaraga,

8nyamara we afite imbaraga z'abantu, twe turi kumwe n'Uhoraho Imana yacu, azadutabara kandi azaturwanirira!” Abantu bakomezwa n'ayo magambo ya Hezekiya umwami w'u Buyuda.

9Nyuma y'ibyo, Senakeribu umwami wa Ashūru wari wagose Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagabo be i Yeruzalemu kuri Hezekiya umwami w'u Buyuda no ku Bayuda bose, no ku batuye i Yeruzalemu.

10Baravuga bati: “Senakeribu umwami wa Ashūru aravuze ati: ‘Ni cyizere ki kidasanzwe mwicaranye aho i Yeruzalemu?’

11Hezekiya ntababeshye kugira ngo abicishe inzara n'inyota, ababwira ati: ‘Uhoraho Imana yacu azadukura mu maboko y'umwami wa Ashūru.’

12Ese Hezekiya si we washenye ahasengerwaga n'intambiro zaho, maze agategeka Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu, gusengera imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu, akaba ari rwo rwonyine boserezaho imibavu.

13Mbese ntimuzi ibyo jye na ba sogokuruza twakoreye mu yandi amahanga yose? Ese hari imana z'amahanga zambujije gufata ibihugu byazo?

14Ni iyihe muri izo mana zose z'amahanga yarimbuwe na ba sogokuruza, yashoboye gukura abantu bayo mu maboko yanjye? Ni kuki mwizera ko Imana yanyu izabankura mu maboko?

15Nuko rero Hezekiya ntakomeza kubabeshya atyo! Ntimumwemerere kubera ko nta mana n'imwe y'ubwoko ubwo ari bwo bwose, n'iy'igihugu icyo ari cyo cyose yashoboye kugobotora abantu bayo mu maboko yanjye, cyangwa mu ya ba sogokuruza. Bityo rero imana yanyu na yo ntizabankura mu maboko.”

16Abagaragu ba Senakeribu bakomeza gutuka Uhoraho Imana n'umugaragu wayo Hezekiya.

Senakeribu atuka Uhoraho(2 Bami 19.14-19; Ezayi 37.14-20)

17Senakeribu umwami wa Ashūru, yari yanditse urwandiko rwo gutuka Uhoraho Imana ya Isiraheli muri aya magambo: “Nk'uko imana z'amahanga zitashoboye gukura abantu bazo mu maboko yanjye, ni ko n'imana ya Hezekiya itazashobora gukura abantu bayo mu maboko yanjye.”

18Intumwa za Senakeribu zirangurura ijwi mu giheburayi, zibwira abantu bari hejuru ku rukuta rw'i Yeruzalemu, zigira ngo zibatere ubwoba kandi zibace intege, umujyi: ufatwe bitabaruhije.

19Imana y'i Yeruzalemu bayigereranyaga n'imana z'amahanga zaremwe n'abantu.

Abanyashūru bahunga; urupfu rwa Senakeribu(2 Bami 19.15,35-37; Ezayi 37.15,36-38)

20Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, batakambira Imana mu ijwi riranguruye kugira ngo ibagoboke.

21Nuko Uhoraho yohereza umumarayika mu rugerero rw'umwami wa Ashūru yica abasirikari n'abagaba babo, umwami wa Ashūru asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni. Agezeyo yinjira mu ngoro y'imana ye maze abahungu be bamwicisha inkota.

22Uhoraho akiza atyo Hezekiya n'abatuye i Yeruzalemu, uburakari bukaze bwa Senakeribu umwami wa Ashūru n'ubw'abandi banzi babo bose, abaha umutekano impande zose.

23Abantu benshi baza i Yeruzalemu bazaniye Uhoraho amaturo, na Hezekiya umwami w'u Buyuda bamuha impano. Kuva icyo gihe amahanga yose yubaha Hezekiya.

Iherezo ry'ingoma ya Hezekiya(2 Bami 20.1-21; Ezayi 38.1-8; 39)

24Muri iyo minsi Hezekiya ararwara agera hafi yo gupfa. Asaba Uhoraho aramwumva, amuha ikimenyetso cy'uko azakira.

25Nyamara Hezekiya yabaye umwirasi ntiyitura ineza yagiriwe, bituma Uhoraho amurakarira hamwe n'u Buyuda na Yeruzalemu.

26Hezekiya n'abantu b'i Yeruzalemu bicisha bugufi, bityo uburakari bw'Uhoraho ntibwabageraho igihe cyose Hezekiya yabayeho.

Ubukungu bwa Hezekiya no gukomera kwe

27Hezekiya yari afite ubukire bwinshi n'icyubahiro cyinshi, yubaka amazu yo kubikamo izahabu n'ifeza n'amabuye y'agaciro, n'imibavu n'ingabo n'ibindi bintu by'agaciro.

28Yubakisha kandi amazu yo guhunikamo ingano na divayi n'amavuta y'iminzenze, yubakisha n'ibiraro by'amatungo y'amoko yose.

29Yubakishije n'imijyi kandi atunga amatungo menshi ari amaremare ari n'amagufi, kuko Imana yari yamuhaye ubutunzi bwinshi cyane.

30Hezekiya ni we kandi wagomeye isōko ya Gihoni, amazi ayayobora munsi y'ubutaka ayageza mu Murwa wa Dawidi. Nuko Hezekiya arahirwa mu byo yakoraga byose.

31Nyamara igihe abategetsi b'i Babiloni boherezaga intumwa zo kumubaza ibyerekeye ibitangaza byabaye mu gihugu cye, Imana yaramuretse igira ngo imugerageze imenye ibyo atekereza.

Iherezo ry'ingoma ya Hezekiya(2 Bami 20.20-21)

32Ibindi bikorwa bya Hezekiya n'uburyo yubahaga Imana byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibonekerwa ry'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi”, no mu cyitwa “Amateka y'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli.”

33Nuko Hezekiya yisazira amahoro, bamushyingura mu irimbi ry'abakomoka kuri Dawidi. Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu bamushyingura mu cyubahiro. Umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help