Zaburi 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

IGICE CYA MBERE(Zaburi 1–41)Hahirwa intungane

1Hahirwa umuntu wanga inama z'abagome,

ntakurikize imigambi y'abanyabyaha,

ntanagirane ibiganiro n'abaneguranyi,

2ahubwo yishimira gukurikiza Amategeko y'Uhoraho,

akayazirikana ku manywa na nijoro.

3Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi,

gihora cyerera igihe cyacyo,

ibibabi byacyo ntibyigere biraba.

Icyo akoze cyose kiramutunganira.

4Nyamara abagome bo si ko bameze,

bameze nk'umurama utumurwa n'umuyaga.

5Imana izabacira urubanza batsindwe,

ibahēze mu ikoraniro ry'intungane.

6Koko Uhoraho arinda intungane,

naho abagome arabatsemba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help