Mika 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeruzalemu izaba isōko y'amahoro(Ezayi 2.2-4)

1Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane,

uzamamara kuruta indi misozi yose.

Amoko menshi azawuhururira,

2abanyamahanga benshi bazawugana bavuga bati:

“Nimucyo tuzamuke umusozi w'Uhoraho,

tujye mu Ngoro y'Imana ya Yakobo.

Izatumenyesha imigenzereze idushakaho,

natwe tuzayikurikiza.

Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa,

i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry'Uhoraho ritangarizwa.”

3Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi,

azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure.

Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka,

amacumu yabo bazayacuramo impabuzo.

Nta gihugu kizongera gutera ikindi,

nta bantu bazongera kwitoza intambara.

4Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y'imizabibu n'imitini,

ntawe uzaba akimutera ubwoba.

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze.

5Nubwo amahanga yose akomeza kuyoboka imana zayo,

twebwe tuzajya tuyoboka Uhoraho Imana yacu iteka ryose.

Uhoraho azongera kuganza i Yeruzalemu

6Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzakoranya abantu banjye bacumbagira,

nzashyira hamwe abo nahannye nkabamenesha mu gihugu.

7Abacumbagira n'abatataniye kure nzabarokora,

bazaba ubwoko bukomeye,

jyewe Uhoraho nzabategeka,

nzabategekera ku musozi wa Siyoni kuva ubwo kugeza iteka ryose.

8Siyoni we, uri umunara ntamenwa,

ni wowe mpagararaho kugira ngo ndinde umukumbi wanjye,

ubutware wahoranye buzakugarukira,

Yeruzalemu we, uzongera ube umurwa w'umwami.”

Imigambi y'Uhoraho yerekeye Yeruzalemu

9Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga?

Kuki muribwa nk'umugore ufite ibise?

Mbese ni uko mudafite umwami?

Ese abajyanama banyu barapfuye?

10Koko ntimwabura kuribwa nk'umugore ufite ibise!

Erega muzavanwa mu mujyi mugende murara mu gasozi,

muzajyanwa i Babiloni.

Nyamara aho ni ho Uhoraho azabakiriza,

aho ni ho azabavana mu maboko y'abanzi.

11Icyakora ubu amahanga menshi yishyize hamwe kugira ngo abarwanye.

Aribwira ati: “Reka Siyoni iteshwe agaciro,

reka twirebere uko irimbuka!”

12Ayo mahanga ntazi icyo Uhoraho atekereza,

ntasobanukiwe n'imigambi afite,

yayakoranyije nk'imiba igiye guhurwa.

13Uhoraho aravuga ati:

“Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, nimuhaguruke muyahūre.

Nzabagira nk'impfizi zifite amahembe y'icyuma,

zifite n'ibinono by'umuringa,

bityo amoko menshi muzayatsemba.”

Iminyago n'umutungo byayo muzabyegurira Uhoraho ugenga isi yose.

14Yeruzalemu we, murwa w'imitwe y'ingabo,

koranya imitwe y'ingabo zawe.

Dore tugoswe n'abanzi,

bakubise umwami w'Abisiraheli inkoni mu musaya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help