Ibyahishuwe 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Umumarayika wari ufite agatabo

1Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n'umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba, naho amaguru ye yasaga n'inkingi zaka umuriro.

2Mu kiganza cye yari afashe agatabo kabumbuye. Ashinga ikirenge cy'iburyo ku nyanja, naho icy'ibumoso agishinga imusozi.

3Aherako arangurura ijwi cyane avuga nk'intare yomongana. Amaze kurangurura ijwi, inkuba ndwi na zo zirahinda cyane.

4Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry'uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”

5Wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja n'imusozi, ashyira ejuru ukuboko kw'iburyo akwerekeza ku ijuru.

6Ni ko kurahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibiririmo byose, n'isi n'ibiyiriho byose, n'inyanja n'ibiyirimo byose ati: “Nta kundi gutegereza!

7Igihe umumarayika wa karindwi azaba agiye kuvuza impanda, Imana izahita isohoza umugambi wayo ubu ukiri ibanga, nk'uko yawumenyesheje abagaragu bayo b'abahanuzi.”

8Nuko nongera kumva rya jwi nigeze kumva ry'uvugira mu ijuru, arambwira ati: “Genda ufate ka gatabo kabumbuye, kari mu kiganza cy'umumarayika uhagaze ku nyanja n'imusozi.”

9Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.”

10Nuko mfata ako gatabo ngakura mu kiganza cy'umumarayika, ndakarya ndakamara. Mu kanwa kandyohera nk'ubuki, ariko kageze mu gifu karandurira.

11Nuko numva bambwira ngo: “Ugomba kongera gutangaza ibyo Imana ikweretse byerekeye abantu b'amoko menshi n'amahanga menshi, n'abavuga indimi zitari zimwe n'abami benshi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help