Ezayi 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Amakuba ya Mowabu(Ezayi 15—16; Yer 48)

1Ubu ni ubutumwa bwagenewe Mowabu.

Ari na Kiri, ya mijyi yo muri Mowabu yaratsembwe,

yatsembwe mu ijoro rimwe.

2Abaturage b'i Diboni bagiye mu ngoro yabo,

bagiye kuririra ahasengerwa,

ab'i Mowabu baraborogera i Nebo n'i Medeba,

bimoje umusatsi n'ubwanwa.

3Mu mayira abantu bambaye imyambaro igaragaza akababaro,

baraborogera hejuru y'amazu no mu bibuga,

abantu bose bitura hasi barira.

4Ab'i Heshiboni n'i Eleyale barataka,

imiborogo yabo irumvikana kugera i Yahasi,

ingabo za Mowabu na zo zirataka,

zakutse umutima.

5Ndaririra Mowabu,

dore abantu bayo bahungiye i Sowari n'i Egilati-Shelishiya,

barazamuka barira bagana i Luhiti,

mu nzira igana i Horonayimu bashavujwe n'ayo makuba.

6Amazi y'i Nimurimu yarakamye,

ibyatsi byarumye ntakikihamera,

nta kimera kikiharangwa.

7Umutungo bari basigaranye,

bawambukanye hakurya mu biti byo ku nkombe y'umugezi.

8Imiborogo ni yose mu mpande zose z'igihugu cya Mowabu,

amaganya yabo arumvikana i Egilayimu n'i Bēri-Elimu.

9Amazi y'i Diboni yuzuyemo amaraso,

nyamara Uhoraho aravuze ati:

“Ab'i Diboni nzabongerera ibyago,

abacitse ku icumu b'i Mowabu bazaribwa n'intare.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help