Yeremiya 36 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Baruki yandika umuzingo w'igitabo

1Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2“Fata umuzingo w'igitabo, wandike amagambo yose nakubwiye yerekeye Abisiraheli n'Abayuda n'amahanga yose, guhera ku ngoma y'Umwami Yosiya ubwo natangiye kuvugana nawe kugeza uyu munsi.

3Ahari Abayuda nibumva ibyago ngambiriye kubateza bazihana, bareke imigenzereze yabo mibi maze mbababarire ibicumuro byabo n'ibyaha byabo.”

4Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, amusubiriramo amagambo yose Uhoraho yamubwiye, Baruki na we ayandika mu muzingo w'igitabo.

5Hanyuma Yeremiya aha Baruki amabwiriza agira ati: “Jyewe mfite impamvu imbuza kujya mu Ngoro y'Uhoraho,

6none wowe uzajyeyo ku munsi wo kwigomwa kurya, usomere abantu amagambo y'Uhoraho ari mu muzingo w'igitabo wanditse. Uzayasomere abantu bose baturutse mu mijyi yo mu Buyuda.

7Ahari bazatakambira Uhoraho maze bareke imigenzereze yabo mibi, kuko uburakari n'umujinya Uhoraho abafitiye biteye ubwoba.”

8Nuko Baruki mwene Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yamutegetse byose, asomera mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho umuzingo w'igitabo wanditswemo amagambo y'Uhoraho.

9Mu kwezi kwa cyenda k'umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, ni bwo abantu bose b'i Yeruzalemu n'abo mu yindi mijyi y'u Buyuda batangaje umunsi wo kwigomwa kurya bari imbere y'Uhoraho, kugira ngo bamutakambire.

10Nuko igihe abantu bari bateze amatwi bari mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, Baruki asoma umuzingo w'igitabo warimo ya magambo yabwiwe na Yeremiya. Yawusomeye mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wari umunyamabanga w'ibwami. Icyo cyumba cyari mu nkike ya ruguru, hafi y'irembo ry'Ingoro y'Uhoraho.

Abayobozi basomerwa umuzingo w'igitabo

11Mikaya mwene Gemariya akaba n'umwuzukuru wa Shafani, yumvise basoma amagambo yose y'Uhoraho nk'uko yanditswe mu muzingo w'igitabo,

12ajya mu ngoro y'umwami mu cyumba cy'umwanditsi, aho abayobozi bose bari bakoraniye. Muri icyo cyumba hari umwanditsi Elishama na Delaya mwene Shemaya, na Elinatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n'abandi bayobozi bose.

13Mikaya abatekerereza ibyo yumvise Baruki asomera abantu.

14Nuko abayobozi batuma Yehuda mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi ngo abwire Baruki ati: “Zana wa muzingo w'igitabo wasomeye abantu.”

Baruki mwene Neriya afata wa muzingo w'igitabo arawubashyira.

15Baramubwira bati: “Icara maze uwudusomere.” Nuko Baruki arawubasomera.

16Bamaze kumva ayo magambo yose bararebana maze barumirwa, babwira Baruki bati: “Aya magambo yose turayabwira umwami.”

17Hanyuma baramubaza bati: “Dusobanurire uko wanditse aya magambo yose. Mbese ni Yeremiya wayakubwiye?”

18Baruki arabasubiza ati: “Yeremiya ni we wayambwiye nyandika muri uyu muzingo w'igitabo nkoresheje wino.”

19Abo bayobozi babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe, ntihazagire umenya aho muri.”

Umwami Yoyakimu atwika umuzingo w'igitabo

20Abayobozi bamaze gushyira umuzingo w'igitabo mu cyumba cy'umwanditsi Elishama, baherako bajya ibwami maze batekerereza umwami ayo magambo yose.

21Nuko umwami yohereza Yehudi kuzana wa muzingo w'igitabo, awukura mu cyumba cy'umwanditsi Elishama. Yehudi awusomera umwami n'abayobozi bose bari bahagaze iruhande rw'umwami.

22Ubwo hari mu kwezi kwa cyenda mu gihe cy'imbeho, umwami yicaye iruhande rw'umuriro.

23Iyo Yehudi yamaraga gusoma ibika bitatu cyangwa bine, umwami yabikatishaga icyuma cy'umwanditsi akabijugunya mu muriro, kugeza ubwo umuzingo w'igitabo wose ukongotse.

24Umwami n'ibyegera bye byose ntibigeze baterwa ubwoba n'ayo magambo, nta n'ubwo bigeze bashishimura imyambaro yabo.

25Nyamara Elinatani na Delaya na Gemariya binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo w'igitabo, ariko ntiyabumva.

26Ahubwo umwami ategeka Yerahimēli umwana we, na Seraya mwene Aziriyeli na Shelemiya mwene Abudēli, gufata umwanditsi Baruki n'umuhanuzi Yeremiya, ariko Uhoraho arababahisha.

Yeremiya yandikisha undi muzingo w'igitabo

27Umwami Yoyakimu amaze gutwika umuzingo w'igitabo warimo amagambo yanditswe na Baruki abwirijwe na Yeremiya, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

28“Fata undi muzingo w'igitabo wandikemo ya magambo yose yari muri wa wundi wa mbere, Yoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse.

29Uzamubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo watwitse uyu muzingo w'igitabo unshinja ko nanditsemo ko umwami wa Babiloniya azatera iki gihugu akakirimbura, agatsemba n'abantu n'amatungo bikirimo.’

30None rero dore ibyo Uhoraho avuze ku byerekeye Yoyakimu umwami w'u Buyuda: nta n'umwe wo mu rubyaro rwe uzicara ku ntebe ya Dawidi. Umurambo we uzajugunywa ku gasozi waname ku zuba, utondweho n'ikime cya nijoro.

31Nzamuhana we n'urubyaro rwe n'ibyegera bye mbahora ubugome bwabo. Byongeye kandi, bo n'ab'i Yeruzalemu n'abo mu Buyuda nzabateza ibyago nagambiriye, kuko mwanze kunyumvira.”

32Nuko Yeremiya afata undi muzingo w'igitabo awuha umwanditsi Baruki mwene Neriya. Baruki yandikamo amagambo yose Yeremiya yamubwiye kwandika, nk'uko yari yanditse muri wa muzingo w'igitabo Yoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. Ndetse bongeraho n'andi magambo menshi ameze nka yo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help