1Waba nk'umuriro utwika ibyatsi,
waba nk'umuriro watuza amazi,
bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe,
amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe.
2Koko umanutse ugakora ibikorwa tutari twiteze,
imisozi yatingita imbere yawe.
3Guhera kera kose nta wigeze abyumva,
nta jisho ryigeze ribona Imana ikorera ityo abayitegereje nk'uko wowe ubikora.
4Ushyigikira abanezezwa no gukurikiza ubutungane,
ushyigikira abakuzirikana bagakurikiza imigenzereze wabategetse.
Niba waraturakariye ni uko twagucumuyeho,
nyamara tuzakizwa.
5Twese twabaye nk'abandavuye,
ibikorwa byacu byose bitunganye bimeze nk'umwenda wanduye,
twese twabaye nk'ibibabi birabye,
ibicumuro byacu bidukoza hirya no hino nk'umuyaga.
6Nta n'umwe ukwiyambaza,
nta n'umwe uhirimbanira kugushaka,
waratwihishe uratureka kubera ibicumuro byacu.
7Nyamara Uhoraho, ni wowe Data,
tumeze nk'ibumba wowe uri nk'umubumbyi,
ni wowe waturemye twese.
8Uhoraho witurakarira ngo urenze urugero,
ntukomeze kwibuka ibicumuro byacu,
ahubwo uzirikane ko twese turi abantu bawe.
9Imijyi yakweguriwe yahindutse ikidaturwa,
Siyoni yahindutse amatongo,
Yeruzalemu yahindutse umusaka.
10Ingoro yacu nziranenge yuje ikuzo,
iyo ba sogokuruza baguhimbarizagamo,
yarahiye irakongoka,
ibyatunezezaga byose bishiraho.
11Uhoraho, mbese ibyo byose bizakubuza kugira icyo ukora?
Ese uzakomeza guceceka no kuduhana birenze urugero?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.