Daniyeli 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Itegeko ryo gusenga ishusho y'izahabu

1Umwami Nebukadinezari yacurishije ishusho mu izahabu, ifite uburebure bwa metero mirongo itatu n'ubugari bwa metero eshatu. Nuko ayihagarika mu kibaya cya Dura ho mu ntara ya Babiloni.

2Umwami Nebukadinezari atumiza abategetsi b'ibihugu bikomatanyije, n'abaminisitiri n'abategetsi b'ibihugu n'abajyanama bakuru, n'abacungamari n'abacamanza n'abahanga mu by'amategeko, n'abatware bose b'intara ngo baze mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho yahagaritse.

3Abategetsi b'ibihugu bikomatanyije n'abaminisitiri n'abategetsi b'ibihugu, n'abajyanama bakuru n'abacungamari n'abacamanza, n'abahanga mu by'amategeko n'abatware bose b'intara, barakorana baza mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Baraza bayihagarara imbere.

4Nuko intumwa y'umwami irangurura ijwi iti: “Yemwe bantu b'amahanga yose n'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose mwe, nimwumve icyo mutegetswe!

5Nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mwikubite hasi muramye ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yahagaritse.

6Umuntu wese utikubita hasi kugira ngo ayiramye, barahita bamujugunya mu itanura rigurumana.”

7Ni yo mpamvu abantu b'amahanga yose n'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose bumvise bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'ibindi bikoresho byose bya muzika, bikubise hasi baramya ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

Bagenzi ba Daniyeli baregwa ku mwami

8Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda.

9Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Nyagasani uragahoraho!

10Wowe ubwawe waciye iteka ko umuntu wese uzumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, azikubita hasi akaramya ya shusho y'izahabu.

11Wategetse kandi ko utazikubita hasi ngo ayiramye azajugunywa mu itanura rigurumana.

12None dore hari Abayuda wahaye gutegeka intara ya Babiloni, ari bo Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Nyagasani, abo bagabo ntabwo bakumvira, ntibasenga imana zawe kandi ntibaramya ya shusho y'izahabu wahagaritse.”

13Nuko Nebukadinezari ararakara cyane arabisha, ategeka ko bamuzanira Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Bamaze kubamuzanira

14Nebukadinezari arababaza ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego mwe, mbese ni koko ntimusenga imana zanjye kandi ntimuramya ishusho y'izahabu nahagaritse?

15Noneho nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera hamwe n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mukemera kwikubita hasi mukaramya ishusho nacurishije nta cyo nzabatwara. Naho nimutayiramya murahita mujugunywa mu itanura rigurumana. Mbese hari imana yabasha kubankura mu maboko?”

16Shadaraki na Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati: “Nebukadinezari, si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza kuri ibyo.

17Nitujugunywa mu itanura rigurumana, Imana dukorera ishobora kudukiza, kandi ishobora no kudukura mu maboko yawe, nyagasani.

18Nyamara nubwo itadukiza, nyagasani umenye ko tutazasenga imana zawe kandi ko tutazaramya ishusho y'izahabu wahagaritse.”

Bagenzi ba Daniyeli bakatirwa urwo gupfa

19Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, areba Shadaraki na Meshaki na Abedinego igitsure. Ategeka gucana itanura ry'umuriro ukaze incuro ndwi kurusha uko byari bisanzwe.

20Hanyuma atoranya mu ngabo ze abagabo bafite imbaraga, abategeka kuboha Shadaraki na Meshaki na Abedinego kugira ngo babajugunye mu itanura rigurumana.

21Baboha abo bagabo uko bakambaye amakabutura n'amakanzu n'ingofero n'amakoti, babajugunya hagati mu itanura rigurumana.

22Kubera ko itegeko ry'umwami ryari rikaze n'itanura ritwika cyane, abo basirikari bari bajugunyemo Shadaraki na Meshaki na Abedinego bishwe n'ibirimi by'umuriro!

23Naho abo bagabo uko ari batatu, Shadaraki na Meshaki na Abedinego bari bajugunywe mu itanura rigurumana uko bakaboshywe.

Bagenzi ba Daniyeli barokoka itanura

24Nuko Umwami Nebukadinezari ubwoba buramutaha, ahaguruka bwangu abaza ibyegera bye ati: “Mbese ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?”

Baramusubiza bati: “Ni byo nyagasani.”

25Umwami arongera ati: “Nyamara ndabona abagabo bane bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi nta cyo wabatwaye! Uwa kane arasa n'imana.”

Bagenzi ba Daniyeli barekurwa kandi bazamurwa mu ntera

26Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w'itanura rigurumana, arahamagara ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego, bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Shadaraki na Meshaki na Abedinego bava mu muriro.

27Abategetsi b'ibihugu bikomatanyije n'abaminisitiri, n'abategetsi b'ibihugu n'ibyegera by'umwami barakorana, barebye abo bagabo babona ko umuriro nta cyo watwaye imibiri yabo, n'imisatsi yabo itababutse, n'imyambaro yabo itahiye, ndetse nta n'umuriro ubanukaho.

28Nebukadinezari aravuga ati: “Nihasingizwe Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, yo yohereje umumarayika wayo igakiza abagaragu bayo bayizera. Baciye ku itegeko ryanjye, bahara amagara yabo aho gukorera no kuramya izindi mana zitari Imana yabo!

29None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”

30Nuko umwami azamura mu ntera Shadaraki na Meshaki na Abedinego, abashinga imyanya ikomeye mu ntara ya Babiloni.

Nebukadinezari yogeza Imana

31Dore uko Umwami Nebukadinezari abwira ab'amahanga yose, n'ab'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye isi yose:

Nimugire ishya n'ihirwe!

32Nabonye binogeye kubamenyesha ibimenyetso n'ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.

33Mbega ukuntu ibimenyetso byayo bikomeye!

Mbega ukuntu ibitangaza byayo byerekana ububasha!

Ingoma yayo izahoraho iteka,

ubutegetsi bwayo buzabaho uko ibihe bihaye ibindi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help