Ezayi 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Irimbuka rya Babiloni

1Ubu ni ubutumwa bwagenewe abaturiye ubutayu bwegereye inyanja.

Nk'uko serwakira yambukiranya mu majyepfo,

ni ko umwanzi aturutse mu butayu cya gihugu giteye ubwoba.

2Neretswe ibiteye ubwoba:

Umugambanyi akomeje kugambana,

umusahuzi na we arasahura,

Abanyelamu bagabye igitero,

Abamedi bagose umujyi.

Uhoraho aravuze ati:

“Nzazimanganya imibabaro yose yatewe na Babiloni.”

3Ibyo neretswe binteye ubwoba bwinshi,

ndababara nk'umugore uri ku bise,

ibyo numva binteye ubwoba,

ibyo mbona bitumye mpinda umushyitsi.

4Nacitse intege ndadagadwa kubera ubwoba,

nifuje amafu ya nimugoroba,

nyamara na yo yanteye ubwoba.

5Ibyokurya byateguwe, ibirago byashashwe,

abantu bararya kandi baranywa.

Ako kanya humvikana ijwi rivuga riti:

“Nimuhaguruke bagaba b'ingabo,

nimutegure intwaro zanyu.”

6Koko rero Uhoraho arambwiye ati:

“Genda ushyireho umurinzi,

amenyeshe abantu ibyo abona.

7Nabona amagare y'intambara akururwa n'amafarasi,

nabona abagendera ku ndogobe no ku ngamiya,

yitonde yitegereze neza.”

8Nuko uwo munyezamu arangurura ijwi ati:

“Databuja, mba ndi ku izamu umunsi wose,

ndigumaho ndetse n'ijoro ryose.

9None dore ibyo mbona:

haje umuntu uri mu igare rikururwa n'amafarasi abiri.”

Uwo munyezamu arongera ati:

“Babiloni irarimbutse, Babiloni irarimbutse!

Ibigirwamana byayo byose bihindutse ivu.”

10Bwoko bwanjye, mwebwe mwahondaguwe nk'imyaka ku mbuga,

ndababwira ibyo numvise,

ibyo nabwiwe n'Uhoraho Nyiringabo, Imana ya Isiraheli.

Ubutumwa bwagenewe Edomu

11Ubu ni ubutumwa bwagenewe Edomu.

Ijwi riturutse i Seyiri rimbaza riti:

“Mbese munyezamu, ijoro rigeze he?

Mbese munyezamu, ijoro rigeze he?”

12Nuko ndasubiza nti:

“Bugiye gucya bwongere bwire,

niba ushaka kongera kumbaza ugaruke.”

Ubutumwa bwagenewe Arabiya

13Ubu ni ubutumwa bwagenewe Arabiya.

Yemwe bagenzi b'i Dedani,

muzarara mu bihuru by'inzitane byo muri Arabiya.

14Mwebwe abatuye i Tema, nimushyire amazi abishwe n'inyota,

nimushyire impunzi ibyokurya.

15Koko bahunze inkota yavuye mu rwubati,

bahunze imiheto n'intambara ikaze.

16Koko rero Uhoraho arambwiye ati: “Mu mwaka umwe gusa, utarengaho n'umusi n'umwe, ubuhangange bwose bwa Kedari buzayoyoka.

17Hazasigara abantu mbarwa mu barwanisha imiheto b'ingabo z'i Kedari.” Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help