Abalevi 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Guhumana kw'ab'igitsinagabo

1Uhoraho abwira Musa na Aroni

2guha Abisiraheli aya mabwiriza:

Umugabo ufashwe n'indwara yo kuninda mu myanya ndangagitsina, iyo ndwara iba ari igihumanya.

3Uwo mugabo yaba aninda cyane cyangwa buhoro, aba ahumanye.

4Uburiri bwose uwo mugabo uninda aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye.

5Ukoze kuri ubwo buriri ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

6Uwicaye ku kintu uwo mugabo uninda yicayeho ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

7Ukoze kuri uwo mugabo uninda ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

8Umugabo uninda nacira amacandwe ku muntu udahumanye, uwaciriwe amacandwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

9Umugabo uninda nagendera ku itungo riheka abantu, intebe azaba yicayeho izaba ihumanye.

10Ukoze ku kintu cyose umugabo uninda yicayeho, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye icyo kintu ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

11Umuntu wese uwo mugabo uninda akozeho adakarabye, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

12Igikoresho cy'ibumba uwo mugabo uninda yakozeho bajye bakimena, naho igikozwe mu giti bacyoze.

13Umugabo uninda nakira ajye amara iminsi irindwi, hanyuma amese imyambaro ye kandi yiyuhagire amazi y'iriba, kugira ngo ahumanuke.

14Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

15Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugabo wakize kuninda.

16Umugabo nasohora intanga ajye yiyuhagira umubiri wose, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

17Nizigwa ku kintu cyose gikozwe mu mwenda cyangwa mu ruhu ajye akimesa, kibe gihumanye kugeza nimugoroba.

18Umugabo naryamana n'umugore bajye biyuhagira, kandi birirwe bahumanye kugeza nimugoroba.

Guhumana kw'ab'igitsinagore

19Umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, amara iminsi irindwi ahumanye. Umukozeho wese aba ahumanye kugeza nimugoroba.

20Ikintu cyose yaryamyeho cyangwa icyo yicayeho cyose kiba gihumanye.

21Ukoze ku buriri bwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

22Ukoze ku kintu umugore uri mu mihango yicayeho, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

23Ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe cyangwa ku ntebe ye, aba ahumanye kugeza nimugoroba.

24Umugabo naryamana n'umugore uri mu mihango, uwo mugabo na we azamara iminsi irindwi ahumanye, ndetse n'uburiri bwose aryamyeho buzaba buhumanye.

25Umugore cyangwa umukobwa nafatwa n'indwara yo kuva akayimarana iminsi, cyangwa najya mu mihango bikarenza igihe cye gisanzwe, azaba ahumanye muri iyo minsi yose, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe.

26Muri iyo minsi uburiri bwose aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe.

27Ukoze kuri ibyo bintu wese aba ahumanye. Ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

28Uwo mugore uva nakira, ajye amara iminsi irindwi kugira ngo ahumanuke.

29Ku munsi wa munani, azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

30Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugore wakize indwara yo kuva.

31Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mujye mwitarura ibibahumanya, kugira ngo mudahumanya Inzu yanjye iri hagati muri mwe, bigatuma mupfa.”

32Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo uhumanyijwe no kuninda cyangwa gusohora intanga,

33cyangwa kuryamana n'umugore uhumanye. Ayo mategeko kandi yerekeye n'umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, cyangwa urwaye indwara yo kuva.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help