1Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku ruzi rwa Yorodani hafi y'i Yeriko. Umupaka wanyuraga mu burasirazuba bw'amariba y'i Yeriko ugakomeza mu kidaturwa ukazamuka mu misozi ukagera i Beteli.
2Wanyuraga i Luzi ugakomeza Ataroti-Adari hatuwe n'Abaruki,
3ukamanuka mu burengerazuba ahatuwe n'Abayafuleti, ugakomeza i Betihoroni y'epfo n'i Gezeri, ukagera ku Nyanja ya Mediterane.
4Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu, wagabanyijwe umuryango wa Manase n'uwa Efurayimu.
Efurayimu5Umupaka w'umugabane wahawe abagize amazu y'Abefurayimu wanyuraga mu burasirazuba bwa Ataroti-Adari ugakomeza i Betihoroni ya ruguru,
6ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru, wanyuraga i Mikimetati ugakomeza iburasirazuba bwayo i Tānati-Shilo, ukagera i Yanowa.
7Wamanukanaga Ataroti n'i Nāra, ukanyura i Yeriko ukagera ku ruzi rwa Yorodani.
8Umupaka wo mu majyaruguru wanyuraga i Tapuwa ugakurikira akagezi kitwa Kana werekeza iburengerazuba, ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Abefurayimu.
9Bahawe n'indi mijyi n'imidugudu iyikikije iri mu mugabane w'umuryango wa Manase.
10Nubwo Gezeri yari mu ntara yahawe Abefurayimu, ntibashoboye kuyimeneshamo Abanyakanāni ku buryo bakiyituye kugeza n'ubu, uretse ko Abefurayimu babakoresha imirimo y'agahato.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.