Zaburi 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Isengesho ry'umuntu uri mu kaga

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, iririmbwa havuzwa umwironge.

2Uhoraho, tega ugutwi wumve icyo nkubwira,

utege ugutwi wite ku maganya yanjye!

3Mwami wanjye kandi Mana yanjye,

umva uko ngutakira nkwinginga,

koko rero ni wowe wenyine nambaza.

4Uhoraho, buri gitondo ujye unyumva,

buri gitondo nzajya ngusenga,

ntegereze ko unsubiza.

5Koko nturi Imana y'intambirakibi,

nta mugiranabi ufite umwanya iwawe.

6Ntiwihanganira ko abirasi baguhagarara imbere,

inkozi z'ibibi na zo uzanga urunuka.

7Uhoraho, urimbura abanyabinyoma,

abicanyi n'abariganya ubanga urunuka.

8Nyamara kubera ineza nyinshi ungirira,

nzinjira mu Ngoro yawe nziranenge,

nzapfukama mpagusengere nkubashye.

9Uhoraho, uri intungane,

unyobore undinde abangenza,

untunganyirize inzira ushaka ko nyura.

10Nta wakwizera ibyo bavuga,

nta kindi bagambirira atari ukugira nabi.

Bafite akarimi gashyanuka,

ariko bikingirije ubwicanyi.

11Mana, bacire urubanza icyaha kibahame,

uburiganya bwabo bubatere gutsindwa.

Ubameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi,

ubameneshe kuko bakugomeye.

12Naho abaguhungiraho bose nibishime,

nibishime bahore bavuza impundu,

nawe ujye ubarinda,

abagukunda nibajye bakwishimira.

13Koko Uhoraho, ni wowe uha umugisha ugutunganiye wese,

ukamukingira ineza yawe nk'umukingira ingabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help