1Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli.
2Igihe basengaga Nyagasani bigomwe kurya, Mwuka Muziranenge arababwira ati: “Nimuntoranyirize Barinaba na Sawuli bajye gukora umurimo nabahamagariye.”
3Nuko bigomwa kurya barasenga, hanyuma babarambikaho ibiganza barabohereza.
Barinaba na Sawuli bajya ku kirwa cya Shipure4Barinaba na Sawuli batumwe na Mwuka Muziranenge bajya i Selukiya, aho bafata ubwato bagana kuri Shipure.
5Bageze ku cyambu cya Salamina, bavuga ijambo ry'Imana mu nsengero z'Abayahudi. Yohani Mariko na we yari kumwe na bo abafasha.
6Bambukiranya ikirwa cyose bagera i Pafo, bahasanga umupfumu w'Umuyahudi wahanuraga ibinyoma witwaga Bariyezu.
7Yabaga kwa Serugiyo Pawulo, Umunyaroma w'umunyabwenge wategekaga icyo kirwa. Uwo mutegetsi atumiza Barinaba na Sawuli, kuko yashakaga kumva Ijambo ry'Imana.
8Uwo mupfumu Eluma (ni ko Bariyezu yitwa mu Kigereki) arabarwanya, agerageza kuyobya umutegetsi ngo atemera Kristo.
9Nyamara Sawuli ari we Pawulo yuzuye Mwuka Muziranenge, ahanga ijisho uwo mupfumu aramubwira ati:
10“Yewe mwana wa Satani, mwanzi w'ubutungane bwose wuzuye uburiganya n'amahugu, uzageza he gusiba amayira ajya kuri Nyagasani?
11None dore Nyagasani abanguye ukuboko ngo agukubite, urafatwa n'ubuhumyi umare iminsi utareba izuba.”
Ako kanya Eluma aba nk'uri mu mwijima, arahumagurika ashaka abamurandata.
12Wa mutegetsi abonye ibibaye atangazwa n'inyigisho za Nyagasani, maze aramwemera.
Pawulo yigishiriza Antiyokiya ho muri Pisidiya13Pawulo n'abo bari kumwe binjirira mu bwato i Pafo, bafata hakurya i Periga ho muri Pamfiliya, Yohani Mariko we abasiga aho yisubirira i Yeruzalemu.
14Bo bava i Periga barakomeza, maze bataha Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu rusengero baricara.
15Bamaze gusoma mu gitabo cy'Amategeko n'Abahanuzi, abayobozi b'urusengero babatumaho bati: “Bavandimwe, turagira ngo mugire icyo mubwira abantu bacu, niba hari ufite ijambo ryo kubahugura.”
16Pawulo arahaguruka arambura ukuboko abasaba gutuza, arababwira ati: “Bisiraheli n'abandi mwese mwubaha Imana, nimunyumve.
17Imana y'uyu muryango wa Isiraheli yatoranyije ba sogokuruza ibagira ubwoko bukomeye, igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri, nyuma ibakuzayo ukuboko kwayo gukomeye.
18Nuko imara imyaka mirongo ine yihanganira ingeso zabo igihe bari mu butayu.
19Imana imaze kurimbura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanāni, ikigabira abantu bayo kiba igihugu cyabo bwite,
20bakimaramo imyaka magana ane na mirongo itanu.
“Nyuma y'ibyo ibaha abacamanza bo kubategeka kugeza mu gihe cy'umuhanuzi Samweli.
21Ubwo ni bwo basabye umwami wo kubategeka, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, abategeka imyaka mirongo ine.
22Imana imaze kumukuraho ishyiraho Dawidi kugira ngo ababere umwami, iramuhamya iti: ‘Niboneye Dawidi mwene Yese, umuntu unogeye uzakora ibyo nshaka byose.’
23Yezu ukomoka kuri Dawidi uwo, ni we Imana yagize Umukiza w'Abisiraheli nk'uko yabisezeranye.
24Nuko Yezu atarasesekara aho, Yohani yatangarizaga Abisiraheli bose ko bagomba kwihana ngo babatizwe.
25Nuko Yohani ajya kurangiza umurimo we abaza abantu ati: ‘Muragira ngo ndi nde? Sindi uwo mukeka. Ahubwo dore hari uje ankurikiye, ntibinankwiriye kumukuramo inkweto.’
26“Bavandimwe, rubyaro rwa Aburahamu n'abandi bo muri mwe mwubaha Imana, ubu Butumwa bw'agakiza ni twe bwagenewe.
27Abatuye i Yeruzalemu n'abategetsi babo ntibasobanukiwe Yezu uwo ari we, ntibanasobanukiwe ibyo abahanuzi bahanuye kuri we kandi bisomwa mu nsengero buri sabato. Nyamara babisohoje ubwabo igihe bamuciraga urwo gupfa.
28Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha, basabye Pilato kumwica.
29Bamaze gukora nk'uko byanditswe kuri we kose, bamumanura ku musaraba yabambweho bamushyira mu mva.
30Ariko Imana iramuzura.
31Amara iminsi myinshi abonekera abo bari baragendanye kuva i Galileya kugera i Yeruzalemu, ubu ni bo bagabo bo guhamya ibyo muri rubanda.
32None tubazaniye inkuru nziza: icyo Imana yasezeranyije ba sogokuruza,
33yarakidukoreye twebwe abana babo ubwo yazuraga Yezu, nk'uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo
‘Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.’
34Imana yavuze kandi ko izamuzura mu bapfuye, kugira ngo atazasubira ukundi mu mva ngo abore, ibivuga itya iti:
‘Nzabaha ibyiza bitagira amakemwa kandi bidahinyuka,
ibyo nasezeraniye Dawidi.’
35Ni cyo gituma no mu yindi zaburi havuga ngo
‘Ntuzemera ko ugutunganiye abora.’
36Dawidi we yakoze ibyo Imana ishaka mu gihe cye, maze arasaza ashyingurwa hamwe na ba sekuruza arabora.
37Ariko uwo Imana yazuye ntiyigeze abora.
38-39Noneho bavandimwe, mumenye ko ari ku bwa Yezu uwo mwagejejweho iyo nkuru yo kubabarirwa ibyaha. Ku bwe kandi buri wese muri mwe umwemera agirwa intungane imbere y'Imana ku byamushinjaga byose, kandi bitari kubashobokera mwishingikirije ku Mategeko ya Musa.
40Muririnde rero kugira ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bitababaho bagira bati:
41‘Mwa banyagasuzuguro mwe, nimwitegereze,
nimutangare maze mwipfire!
Muri iki gihe cyanyu ngiye gukora igitangaza,
ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira.’ ”
42Pawulo na Barinaba basohotse mu rusengero, abo bantu babasaba kuzongera kubabwira bene ayo magambo ku isabato itaha.
43Iteraniro rimaze gusezererwa, benshi bo mu Bayahudi n'abandi bemeye idini yabo bakurikira Pawulo na Barinaba, ni ko kuvugana na bo babatera umwete wo gukomeza kwishingikiriza ku buntu Imana igira.
44Ku isabato yakurikiyeho, hafi y'abantu bose batuye umujyi barakorana ngo bumve Ijambo ry'Imana.
45Abayahudi babonye icyo kivunge cy'abantu ishyari rirabashengura, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga baranamusebya.
46Nuko Pawulo na Barinaba babasubiza bashize amanga bati: “Byari bikwiriye ko ari mwe mubanza kubwirwa Ijambo ry'Imana. Ariko kuko muryanze kandi mukabona ko mudakwiriye ubugingo buhoraho, dore twisangiye ab'andi mahanga.
47Ni na ko Nyagasani yadutegetse ati:
‘Nakugize urumuri rw'abanyamahanga,
uzageza agakiza ku mpera z'isi.’ ”
48Abatari Abayahudi babyumvise baranezerwa, bishimira Ijambo rya Nyagasani. Abari bagenewe ubugingo buhoraho bose bemera Kristo.
49Ijambo rya Nyagasani rikwira muri icyo gihugu cyose.
50Ariko Abayahudi boshya abagore bubaha Imana b'abanyacyubahiro n'abantu bakomeye bo mu mujyi, bateza abantu gutoteza Barinaba na Pawulo, bageza aho babirukana mu ntara yabo.
51Na bo bahungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bīgira mu mujyi witwa Ikoniyo.
52Abigishwa ba Kristo bo mu mujyi wa Antiyokiya basigaye buzuye ibyishimo na Mwuka Muziranenge.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.