1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y'imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.
2Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka,
umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye.
3Uhoraho, ndarabiranye ungirire imbabazi,
ingingo zanjye zarekanye, unkize indwara.
4Agahinda kanshenguye umutima,
none se Uhoraho, uzandēbēra ugeze ryari?
5Uhoraho, garuka untabare,
kubera imbabazi zawe unkize.
6Erega uwapfuye ntaba akikwibuka,
ugeze ikuzimu na we ntaba akigusingiza!
7Intege zinshizemo kubera kuniha,
buri joro ndarira uburiri bwanjye bugatota,
ibyo nisasiye bikuzura amarira.
8Amaso yanjye yabyimbye simbona neza,
yabyimbye kubera ishavu nterwa n'ababisha banjye.
9Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimumve imbere mwese,
nimumve imbere kuko Uhoraho yumvise amarira yanjye.
10Uhoraho yumvise uko mutakambira,
koko Uhoraho yasubije amasengesho yanjye.
11Abanzi banjye bose nibamware bagire ubwoba,
nibamware bahite basubira inyuma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.