Intangiriro 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ikimenyetso cy'Isezerano

1Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, ujye unyoboka kandi ube indakemwa.

2Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza cyane urubyaro rwawe.”

3Aburamu yikubita hasi yubamye maze Imana iramubwira iti:

4“Dore Isezerano ngiranye nawe: uzakomokwaho n'amahanga menshi.

5Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo uzitwa Aburahamu kuko nzaguha gukomokwaho n'amahanga menshi.

6Nzaguha kororoka cyane ube sekuruza w'amahanga, ndetse n'abami bazagukomokaho.

7Nzakomeza Isezerano nagiranye nawe n'urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba Imana yawe n'iy'abazagukomokaho.

8Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.”

9Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Wowe n'abazagukomokaho mugomba gukomeza Isezerano ryanjye uko ibihe bihaye ibindi.

10Dore icyo mugomba kwitaho wowe n'abantu bawe n'abazagukomokaho: umuntu wese w'igitsinagabo agomba gukebwa.

11Uko gukebwa kuzaba ikimenyetso cy'Isezerano nagiranye namwe.

12Umwana wese w'umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze.

13Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n'abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry'iteka ryose.

14Umuntu wese w'igitsinagabo utazakebwa, azacibwa mu bwoko bwanjye kuko azaba yarishe Isezerano nagiranye namwe.”

15Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko izina rye ribaye Sara.

16Nzamuha umugisha akubyarire umwana w'umuhungu. Ni koko nzamuha umugisha akomokweho n'amahanga ndetse n'abami.”

17Aburahamu acyubamye hasi asetswa no kwibaza ati: “Mbese nabyara maze imyaka ijana? Ese Sara we umaze imyaka mirongo cyenda yabyara?”

18Nuko abaza Imana ati: “Kuki utareka Ishimayeli ngo ancikure?”

19Imana iramusubiza iti: “Oya da! Ahubwo umugore wawe Sara azabyara umwana w'umuhungu, uzamwite Izaki. We n'abazamukomokaho ni bo tuzagirana Isezerano ry'iteka ryose.

20Naho ku byerekeye Ishimayeli humura nzamuha umugisha, muhe kugwira no kororoka cyane, azabyara abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ubwoko bukomeye.

21Ariko undi mwaka iki gihe, Sara azakubyarira umuhungu Izaki, uwo ni we tuzagirana Isezerano.”

22Imana imaze kuvugana na Aburahamu, imusiga aho irigendera.

23Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk'uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n'ab'igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze.

24Aburahamu na we yakebwe amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse,

25naho Ishimayeli we yakebwe amaze imyaka cumi n'itatu avutse.

26Uwo munsi Aburahamu n'umuhungu we Ishimayeli barakebwa,

27n'abagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze mu banyamahanga bakeberwa hamwe na we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help