1Uhoraho aravuga ati:
“Yeruzalemu we, ishime!
Wari umeze nk'umugore w'ingumba,
wari nk'umugore utigeze abyara.
None ishime urangurure ijwi, wowe utigeze uribwa n'ibise!
Koko umugore w'intabwa azagira abana benshi,
azagira abana kuruta uw'inkundwakazi.
2Ngaho agūra ihema utuyemo,
ryagūre ribe rigari,
wikwita ku byo uzaritangaho,
rega imigozi y'ihema ryawe,
shimangira imambo zaryo.
3Dore ugiye kwagūka impande zose,
abana bawe bazigarurira amahanga,
imijyi yari amatongo izongera iturwe.
4Humura ntuzongera gukorwa n'isoni,
wicika intege kuko utazongera gusuzugurwa.
Uzibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe,
ntuzongera kwibuka umugayo wo mu bupfakazi bwawe.
5Uwakuremye azaba nk'aho ari umugabo wawe,
izina rye ni Uhoraho Nyiringabo.
Umuziranenge wa Isiraheli ni we Mucunguzi wawe,
ni we Mana igenga isi yose.
6Uhoraho azakugarura nk'umugore w'intabwa washavuye,
azakugarura nk'umugore wabaye intabwa akiri inkumi.
Uko ni ko Imana yawe ivuze.
7Nabaye nkuretse mu gihe gito,
nyamara nkugiriye imbabazi ngiye kukugarura.
8Narakurakariye nkwima amaso igihe gito,
nyamara ku bw'urukundo rudashira nzakubabarira.
Uko ni ko Uhoraho Umucunguzi wawe avuze.
9Nzabigenza nk'uko nakoze mu gihe cya Nowa,
narahiye ko ntazongera kurimbuza isi umwuzure,
none ndahiye ko ntazongera kukurakarira no kugutonganya.
10Imisozi ishobora kuvaho,
udusozi dushobora kuvanwaho,
nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira,
Isezerano ryanjye ry'amahoro ntirizakurwaho.
Uko ni ko Uhoraho ukugirira impuhwe avuze.”
Yeruzalemu nshya11Uhoraho aravuga ati:
“Yeruzalemu we, warababajwe,
wagiriwe nabi ntihagira uguhumuriza.
Ngiye kukubaka bundi bushya n'amabuye y'agaciro,
imfatiro zawe nzazubakisha amabuye ya safiri.
12Hejuru y'inkuta zawe nzahataka amabuye arimbishijwe,
hejuru y'imiryango yawe nzahataka amabuye abengerana,
inkuta zawe nzazizengurutsa amabuye y'agaciro.
13Abana bawe bose bazaba abigishwa b'Uhoraho,
bazagira amahoro asesuye.
14Uzakomera ubikesha ubutungane,
ntuzongera gukandamizwa kandi nta cyo uzatinya,
iterabwoba ntirizakugeraho.
15Nihagira ugutera si jye bizaba biturutseho,
nyamara uzagutera wese azagwa imbere yawe.
16Dore ni jye waremye umucuzi,
ni we ucana umuriro agacura intwaro,
ni jye kandi waremye umurwanyi uzirwanyisha.
17Intwaro zose zakorewe kukurwanya nta cyo zizagutwara,
uzakurega mu rukiko wese uzamutsinda.
Nguwo umugabane w'abagaragu b'Uhoraho,
ubu ni bwo burenganzira mbahaye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.