1Muri iyo minsi Abafilisiti bakoranya ingabo kugira ngo batere Abisiraheli. Akishi abwira Dawidi ati: “Umenye neza ko wowe n'ingabo zawe muzatabarana natwe.”
2Dawidi aramusubiza ati: “Databuja, ahubwo nawe ubwawe uzaba wirebera ibyo nzakora!”
Akishi aramubwira ati: “Kuva ubu rero uzaba umutware w'ingabo zindinda.”
Sawuli n'umushitsikazi wa Endori3Muri icyo gihe Samweli yari yarapfuye, Abisiraheli baramaze kumuririra no kumushyingura mu mujyi w'iwabo i Rama. Sawuli kandi yari yaraciye mu gihugu cye hose abapfumu n'abashitsi.
4Nuko Abafilisiti barakorana bashinga ibirindiro i Shunemu. Sawuli na we akoranya ingabo z'Abisiraheli bashinga ibirindiro ku musozi wa Gilibowa.
5Sawuli abonye ibirindiro by'ingabo z'Abafilisiti, agira ubwoba cyane akuka umutima.
6Agisha Uhoraho inama ariko ntiyagira icyo amusubiza, haba mu nzozi cyangwa hakoreshejwe Urimu, cyangwa binyuze ku bahanuzi.
7Nuko Sawuli abwira ibyegera bye, ngo bijye kumushakira umugore ushobora gushika abazimu, kugira ngo ajye kumushikishaho. Ibyegera bye bimurangira umushitsikazi wa Endori.
8Nijoro Sawuli ariyoberanya ahindura imyambaro, ajyana n'abagabo babiri kwa wa mugore. Sawuli aramubwira ati: “Ndagusabye unshikire umuzimu w'uwo ndi bukubwire.”
9Uwo mugore aramubwira ati: “Uzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n'abapfumu bose. None ni iki gitumye untega umutego wo kunyicisha?”
10Sawuli amurahira mu izina ry'Uhoraho ati: “Nkurahiye Uhoraho, ibyo nta cyo bizagutwara.”
11Umugore aramubaza ati: “Ngushikire nde?”
Sawuli aramusubiza ati: “Nshikira Samweli.”
12Wa mugore abonye Samweli atera hejuru, abaza Sawuli ati: “Ni iki cyatumye umbeshya bene aka kageni? Uri Sawuli!”
13Sawuli aramubwira ati: “Humura witinya! Ariko se ubonye iki?”
Umugore aramubwira ati: “Mbonye umuzimu azamuka ava ikuzimu!”
14Sawuli aramubaza ati: “Ubonye asa ate?”
Umugore ati: “Ni umusaza wifubitse igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, yikubita hasi yubamye akoza uruhanga hasi.
15Nuko Samweli abaza Sawuli ati: “Ni kuki wankubaganiye ukampamagaza?”
Sawuli aramusubiza ati: “Ndi mu kaga gakomeye cyane, Abafilisiti banteye kandi Imana yaranzinutswe! Nta cyo yigeze insubiza, yaba ikoresheje abahanuzi cyangwa mu nzozi. None naguhamagaje kugira ngo umbwire icyo ngomba gukora.”
16Samweli aramubaza ati: “None se niba Uhoraho yarakuzinutswe akaba yarabaye umwanzi wawe, urangishiriza iki inama?
17Uhoraho ashohoje ibyo yakuntumyeho, akuvanye ku ngoma ayihaye mugenzi wawe Dawidi.
18Icyatumye Uhoraho akugenza atyo, ni uko utamwumviye ngo ukore ibyo yagutegetse, ukurikije uko yari yarakariye Abamaleki.
19Wowe ubwawe n'Abisiraheli bose Uhoraho azabagabiza Abafilisiti, ndetse ejo wowe n'abahungu bawe tuzaba turi kumwe ikuzimu, naho ingabo z'Abisiraheli zizatsindwa.”
20Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye kuko amagambo ya Samweli yari amuteye ubwoba cyane, kandi nta n'agatege yari afite kuko yari amaze umunsi n'ijoro nta cyo akoza ku munwa.
21Wa mugore yegera Sawuli asanga yazahaye cyane. Ni ko kumubwira ati: “Databuja, nakumviye nemera guhara amagara yanjye nkora ibyo wambwiye.
22None nanjye umuja wawe ndakwinginze wumve icyo nkubwira: ureke nguhe utwo ufungura ufate agatege, maze ubone gukomeza urugendo.”
23Ariko Sawuli aranga ati: “Ntabwo ndi burye.” Nyamara ibyegera bye na wa mugore bakomeje kumuhata aremera, arahaguruka yicara ku buriri.
24Uwo mugore yari afite ikimasa cy'umushishe akibagisha vuba vuba, afata n'ifu akora imigati idasembuye.
25Arangije ahereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Hanyuma barahaguruka basubira mu birindiro byabo muri iryo joro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.