Ukuvanwa mu Misri 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kwegurira Uhoraho abana b'impfura

1Uhoraho abwira Musa ati:

2“Nimunyegurire abana b'abahungu b'impfura bose bo mu Bisiraheli, munyegurire n'uburiza bwose bw'amatungo.”

Iminsi mikuru y'imigati idasembuye

3Musa abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi Uhoraho yabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, ahabakuje ububasha bwe. Muzarye imigati idasembuye mwizihiza uyu munsi

4muvuyeyo, muri uku kwezi kwa Abibu.

5Muzakomeze kugenza mutyo, igihe Uhoraho azaba abagejeje mu gihugu azabaha nk'uko yabisezeranyije ba sokuruza, igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki.

6Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, maze ku munsi wa karindwi muzakorere Uhoraho umunsi mukuru.

7Muzarye imigati idasembuye muri iyo minsi yose uko ari irindwi, icyo gihe ntihazaboneke imigati isembuye cyangwa umusemburo mu gihugu cyanyu cyose.

8Muri iyo minsi mikuru muzasobanurire abana banyu, ko ari iyo kwibuka ibyo Uhoraho yabakoreye ubwo mwavaga mu Misiri.

9Bityo iyo minsi mikuru izababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Izabibutsa kuvuga no kuzirikana Amategeko y'Uhoraho wabakuje mu Misiri ububasha bwe.

10Muzajye mwubahiriza iri tegeko mu gihe cyaryo uko umwaka utashye.”

Abana b'impfura

11Musa akomeza kubwira abantu ati: “Uhoraho namara kubageza mu gihugu cya Kanāni kandi akakibaha, nk'uko yabibasezeranyiye mwebwe na ba sokuruza,

12muzature Uhoraho abahungu banyu bose b'impfura, n'uburiza bwose bw'igitsinagabo bwo mu matungo yanyu.

13Uburiza bw'indogobe ntimuzabutanga, mu cyimbo cyabwo muzajye mutanga umwana w'intama cyangwa mubwice mubuvunnye ijosi. Naho abahungu banyu b'impfura muzajye mubacungura.

14“Mu gihe kizaza abana banyu nibabaza icyo uwo muhango usobanura, muzabasubize muti: ‘Uhoraho yadukuje ububasha bwe mu Misiri aho twari inkoreragahato.

15Umwami wa Misiri yanze kuturekura, maze Uhoraho yica abahungu b'impfura bose b'Abanyamisiri, yica n'uburiza bw'amatungo yabo. Ni yo mpamvu tumutambira uburiza bwose bw'amasekurume bwo mu matungo yacu, naho impfura zacu z'abahungu tukazicungura.’

16Bityo uwo muhango uzababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Uzabibutsa ko Uhoraho yadukuje mu Misiri ububasha bwe.”

Inkingi y'igicu n'iy'umuriro

17Umwami wa Misiri amaze kurekura Abisiraheli, Imana ntiyabacisha mu muhanda unyura mu Bufilisiti nubwo ari ho hari hafi. Yari izi ko abantu bashobora gutinya kurwana, bakisubiraho bakagaruka mu Misiri.

18Ni yo mpamvu yabanyujije mu nzira ya kure, ica mu butayu igana ku Nyanja y'Uruseke. Abisiraheli bavuye mu Misiri bakurikije imiryango yabo.

19Musa ajyana amagufwa ya Yozefu kuko yari yararahije bene Isiraheli ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino muzayajyane.”

20Abisiraheli bava i Sukoti barara Etamu hafi y'ubutayu.

21Ku manywa Uhoraho yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu kugira ngo abayobore, nijoro akabagenda imbere ari mu nkingi y'umuriro kugira ngo abamurikire. Bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro.

22Ku manywa inkingi y'igicu ntiyabavaga imbere, na nijoro inkingi y'umuriro ntiyabavaga imbere.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help