1Ubutayu n'agasi bizishima,
igihugu cyumagaye kizishima kirabye indabyo,
indabyo zizarabya nk'amalisi.
2Icyo gihugu kizuzura indabyo,
kizishima cyane gisābwe n'umunezero.
Kizahabwa ikuzo nk'ibisi bya Libani,
kizagira ubwiza nk'ubw'umusozi wa Karumeli n'ubw'ikibaya cya Sharoni.
Abantu bazabona ikuzo ry'Uhoraho,
bazarangamira ubwiza bw'Imana yacu.
3Nimukomeze amaboko ananiwe,
nimukomeze n'amavi adandabirana.
4Nimubwire abakutse umutima muti:
“Nimukomere mwigira ubwoba,
dore Imana yanyu ije guhōra no guhana,
izanywe no kubakiza.”
5Koko impumyi zizareba,
ibipfamatwi na byo bizumva.
6Abacumbagira bazasimbuka nk'impara,
ibiragi na byo bizarangurura ijwi binezerewe.
Ubutayu buzatobokamo amasōko,
imigezi itembe ahantu humagaye.
7Ahari umusenyi utwika hazahinduka ikiyaga,
ubutaka bwumagaye buzatobokamo amasōko,
ahahoze ari amasenga y'imbwebwe hazamera urubingo n'urufunzo.
8Aho hantu hazaba umuhanda munini,
uzitwa inzira y'intungane,
abahumanye n'abapfapfa ntibazayinyuramo,
intungane zonyine ni zo zizayinyuramo.
9Muri iyo nzira nta ntare izahakandagira.
inyamaswa y'inkazi ntizayigeramo,
abacunguwe bonyine ni bo bazayinyuramo.
10Abo Uhoraho yacunguye bazatahuka,
bazagera i Siyoni baririmba,
bazasābwa n'umunezero iteka,
bazagira ibyishimo byinshi,
umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.