1Bazabona ishyano abajya gutabaza mu Misiri,
biringira ubwinshi bw'amafarasi n'amagare y'intambara byaho.
Bishingikiriza imbaraga z'abarwanira ku mafarasi,
nyamara ntibita ku Muziranenge wa Isiraheli,
ntibatabaza Uhoraho.
2Nyamara Uhoraho na we arashishoza,
ashobora guteza ibyago kandi ntiyivuguruze,
azahagurukira agatsiko k'abagizi ba nabi,
azahagurukira izo nkozi z'ibibi bitabaje.
3Abanyamisiri ni abantu buntu si Imana,
amafarasi yabo na yo ni amatungo gusa.
Igihe Uhoraho azahana icyo gihugu kizarimbukana n'abagitabaza,
bose hamwe bazashiraho.
4Uhoraho yarambwiye ati:
“Igihe intare cyangwa icyana cyayo byivugira ku muhigo,
nubwo abashumba benshi bahururizwa kuyirwanya,
ntizaterwa ubwoba n'induru yabo.
Bityo Uhoraho Nyiringabo azaza i Siyoni,
azarwanira kuri uwo musozi we.”
5Uko ibisiga bitanda amababa yabyo,
ni ko Uhoraho Nyiringabo azarinda Yeruzalemu.
Azayirinda ayigoboke,
azayirokora ayikize.
6Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire uwo mwagomeye bikabije.
7Icyo gihe buri wese azajugunya ibigirwamana yacuze mu ifeza no mu izahabu.
8Abanyashūru bazashirira ku nkota,
bazatsembwa n'inkota itari iy'abantu.
Abanyashūru bazahunga inkota,
abasore babo bazaba inkoreragahato.
9Umwami wabo azagira ubwoba ahunge,
abagaba b'ingabo ze bazashya ubwoba bahunge urugamba.
Uko ni ko Uhoraho avuze,
we nyir'urumuri ruri i Siyoni, we nyir'itara riri i Yeruzalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.