Yeremiya 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bagaruka iwabo

1Uhoraho aravuga ati:

“Igihe nikigera nzaba Imana y'imiryango yose y'Abisiraheli,

na bo bazaba abantu banjye.”

2Uhoraho arakomeza ati:

“Abisiraheli bacitse ku icumu nabagiriye impuhwe,

nazibagiriye ubwo bari mu butayu,

bityo nabahaye ikiruhuko.”

3Mu gihe cyashize Uhoraho yaratwigaragarije avuga ati:

“Nabakunze urukundo rudashira,

narabiyegereje mbigiranye impuhwe.

4Isiraheli we, nzakubaka bundi bushya,

uzasubirana ingoma zawe uzivuze,

uzagenda ubyina hamwe n'abanezerewe.

5Uzongera utere imizabibu ku misozi y'i Samariya,

abazayihinga ni bo bazarya imbuto zayo.

6Koko rero igihe kirageze,

igihe kirageze abarinzi bagiye kurangururira ku misozi ya Efurayimu,

bazarangurura bavuga bati: ‘Nimuze tujye i Siyoni,

nimuze dusange Uhoraho Imana yacu.’ ”

7Uhoraho aravuze ati:

“Rubyaro rwa Yakobo, nimuririmbe munezerwe,

nimurangurure mwishimira ko Isiraheli isumbye amahanga.

Nimutangaze munezerewe muti:

‘Uhoraho kiza abantu bawe,

kiza abasigaye ba Isiraheli.’

8Ngiye kubavana mu gihugu cy'amajyaruguru,

nzabakorakoranya bose mbakuye ku mpera z'isi.

Hazaba harimo impumyi n'ibirema, abagore batwite n'ababyaye,

bazagaruka ari benshi cyane.

9Bazagaruka barira bantakambira,

nzabayobora mbahumuriza.

Nzabanyuza hafi y'imigezi,

nzabanyuza mu nzira itarimo inzitizi.

Nzayibanyuzamo kuko ndi Umubyeyi wa Isiraheli,

koko Efurayimu ni impfura yanjye.”

10Mwa mahanga mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho,

nimuryamamaze mu bihugu bya kure muti:

“Uwatatanyije Abisiraheli ni we uzabakoranya,

azabarinda nk'uko umushumba aragira umukumbi we.

11Koko Uhoraho yacunguye urubyaro rwa Yakobo,

yabagobotoye mu maboko y'abanyambaraga.

12Bazaza baririmbana ibyishimo ku musozi Siyoni,

bazishimira ineza y'Uhoraho.

Bazishimira ingano na divayi n'amavuta,

bazishimira amatungo magufi n'amaremare.

Bazaba nk'umurima uvomererwa,

ntibazongera kubabara ukundi.

13Abakobwa b'inkumi bazanezerwa babyine,

abasore n'abasaza bazidagadura.

Koko amaganya yabo nzayahindura umunezero,

nzabahumuriza, umubabaro nywuhindure ibyishimo.

14Abatambyi nzabahaza ibinure,

abantu banjye nzabahaza ibyiza.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Imbabazi Uhoraho agirira Isiraheli

15Uhoraho aravuga ati:

“Induru yumvikaniye i Rama,

humvikanye n'amarira n'umuborogo mwinshi,

Rasheli araririra abana be,

yanze guhozwa kuko batakiriho.”

16Nyamara Uhoraho aravuga ati:

“Rekera aho kurira wihanagure amarira,

koko imirimo yawe nzayiguhembera,

abana bawe bazagaruka bavuye mu gihugu cy'abanzi.

17Hari ibyiringiro ku mibereho yawe y'igihe kizaza,

abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.

18Numvise amaganya y'urubyaro rwa Efurayimu bagira bati:

‘Waraduhannye turabyemera,

waduhannye nk'uhana ikimasa kitatojwe kumvira.

Tugarure tuzakugarukira,

koko uri Uhoraho Imana yacu.

19Twari twarakwimūye none turihannye,

tumaze kumenya ikosa ryacu twisubiyeho.

Twakozwe n'isoni twicisha bugufi,

tugarutswe n'ibyo twakoze mu buto bwacu.’

20Urubyaro rwa Efurayimu ni abana nkunda,

ni abana banjye natonesheje.

Iyo bibaye ngombwa ndabahana,

ndabahana nubwo mbahoza ku mutima.

Nkomeza kubakunda,

sinakwihanganira kutabagirira impuhwe.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

21Nimwishyirireho ibimenyetso ku nzira,

nimuyishingeho ibyapa bibayobora,

nimuzirikane inzira ngari mwanyuzemo.

Rubyaro rwa Isiraheli, nimugaruke,

nimusubire mu mijyi yanyu.

22Muzashidikanya kugeza ryari,

muzageza ryari rubyaro rwa Isiraheli rwigometse?

Dore Uhoraho agiye kurema ikintu gishya ku isi:

umugore ni we uzarinda umugabo.

U Buyuda buzagarura ubuyanja

23Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Nimara kubagarura mu gihugu cyabo, abantu bo mu Buyuda no mu mijyi bazongera bavuge bati:

‘Uhoraho nabahe umugisha,

nawuhe Ingoro yamweguriwe,

nawuhe umusozi yitoranyirije.’

24“Abantu bo mu Bayuda no mu mijyi yaho yose, abahinzi n'abashumba bazatura hamwe.

25Nzahembura abishwe n'inyota, nzaramira abishwe n'inzara.”

26Nyuma y'ibyo narakangutse menya ko nasinziriye neza.

27Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo nzagwiza abantu n'amatungo mu gihugu cya Isiraheli n'icy'u Buyuda.

28Nk'uko nitaye ku kurandurwa, ku ihirikwa no ku irimburwa ryabo, ni na ko nzita ku iyubakwa ryabo no gukomera kwabo.

29Icyo gihe abantu ntibazongera kuvuga bati: ‘Ababyeyi bariye imizabibu isharira, amenyo y'abana babo arangirika.’

30Ahubwo buri wese azapfa azize icyaha cye, kandi umuntu wese urya imizabibu isharira amenyo ye azangirika.”

31Uhoraho aravuga ati: “Dore igihe kigiye kugera ngirane Isezerano rishya n'Abisiraheli n'Abayuda.

32Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri, kuko bo bishe Isezerano ryanjye nubwo ndi umuyobozi wabo. Ni jye Uhoraho ubivuze.

33Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzabacengezamo amategeko yanjye nyandike mu mitima yabo, nzaba Imana yabo na bo bazaba abantu banjye.

34Ntawe uzongera kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

35Uhoraho ategeka izuba ngo ribe urumuri rw'amanywa,

ategeka ukwezi n'inyenyeri ngo bimurike nijoro.

Atuma inyanja yihinduriza n'umuraba ugahorera,

uwo ni we Uhoraho Nyiringabo.

36Uhoraho aravuga ati: “Niba aya mateka aramutse atabayeho,

Isiraheli na yo ntizongera kubaho iteka ryose.

37Niba ijuru rishobora gupimwa,

niba imfatiro z'isi zamenyekana,

nanjye nzatererana Abisiraheli bose mbaryoza ibyo bakoze.”

38Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo uyu mujyi wa Yeruzalemu uzongera kunyubakirwa, uhereye ku Munara wa Hananēli ukageza ku Irembo ry'Inguni.

39Umugozi wo gupimisha uzongera kuramburwa kugera ku musozi wa Garebu, ukomeze uzenguruke i Gowa.

40Akabande kose gahambwamo abapfu kakajugunywamo n'imyanda, n'imirima yose yegereye akagezi ka Kedironi kugeza ku nguni y'Irembo ry'Amafarasi rigana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho. Umurwa ntuzongera kwangizwa cyangwa gusenywa ukundi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help