1Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe muzaba mugabana igihugu, umugabane umwe muzawunyegurire. Uwo mugabane uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi. Ako karere kose kazaba kanyeguriwe.
2Uwo mugabane uzabemo ikibanza cyo kubakaho Ingoro. Icyo kibanza kizabe gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero magana abiri na mirongo itanu, kandi kizazengurukwe n'umwanya utubatsemo ufite metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari.
3Muri uwo mugabane wanyeguriwe, hazabemo ikibanza gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari. Aho ni ho hazubakwa Ingoro, ari yo Cyumba kizira inenge cyane.
4Uwo mugabane wanyeguriwe uzabe uw'abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro, ni wo uzubakwamo amazu yabo n'Ingoro yanjye.
5Ikindi gice gisigaye gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari, kizabe icy'Abalevi bakora imirimo yo mu Ngoro. Aho hazubakwa imijyi bazaturamo.
6Igice gikurikiye ahanyeguriwe gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, n'ibirometero bibiri n'igice by'ubugari, kizaturwemo n'Abisiraheli bose babishatse.
Akarere kagenewe Umwami7“Umwami na we azagenerwe umugabane uhana imbibi n'ahanyeguriwe, n'ahagenewe guturwa n'Abisiraheli. Uwo mugabane uzahere ku ruhande rw'iburengerazuba bw'ahanyeguriwe, ugere ku Nyanja ya Mediterane iburengerazuba. Naho mu ruhande rw'iburasirazuba uzagere ku mupaka w'igihugu cya Isiraheli. Uburebure bw'uwo mugabane w'umwami buzareshye n'ubw'indi migabane yahawe imiryango y'Abisiraheli.
8Uwo ni wo mugabane umwami azagira mu gihugu cya Isiraheli, kugira ngo atazigera akandamiza abantu. Ahasigaye azahaharire imiryango y'Abisiraheli.”
Amategeko agenga umwami n'inshingano ze9Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwa bami ba Isiraheli mwe, mwaracumuye bikabije. Nimureke urugomo no gukandamiza abandi, muharanire ubutabera n'ubutungane. Nimurekere aho kwaka abantu banjye ibirenze urugero. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
10Mujye mukoresha iminzani n'ibindi bipimisho mugeresha bitunganye.
11Igipimisho cy'ibinyampeke cyitwa ‘efa’,
naho icy'amavuta cyitwa ‘bati’:
ariko byombi ni kimwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy'urugero rwitwa ‘homeru’.
12Igipimisho cy'uburemere cyitwa ‘shekeli’, igizwe na ‘gera’ makumyabiri,
naho shekeli mirongo itandatu zingane na ‘mina’ imwe.
13Dore uko muzajya mutanga amaturo:
ingano za nkungu mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro,
ingano za bushoki mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro,
14naho amavuta y'iminzenze mujye mutanga kimwe cy'ijana cyayo.
Gupima amavuta muzakoresha za bati:,
zihwanye na kimwe cya cumi cya Homeru (homeru ingana na kimwe cya cumi cya koru).
15Mu ntama mujye mutanga imwe kuri magana abiri zo mu rwuri rwa Isiraheli.
Mujye mutanga amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.
16Abatuye igihugu cya Isiraheli bose bategetswe guha umwami ayo maturo.
17Umwami ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ifu n'amaturo asukwa mu minsi mikuru, no mu mboneko z'amezi no ku isabato, no ku yindi minsi mikuru yose y'Abisiraheli. Umwami ajye atanga ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, kugira ngo ahongerere ibyaha by'Abisiraheli.”
Iminsi mikuru(Kuv 12.1-20; Lev 23.33-43)18Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, mujye mutamba ikimasa kitagira inenge cyo guhumanura Ingoro.
19Umutambyi azafate ku maraso y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, ayasīge ku nkomanizo z'umuryango w'Ingoro, no ku nguni enye z'umuguno wo hejuru y'urutambiro, no ku bikingi by'amarembo y'urugo rw'imbere.
20Ku munsi wa karindwi uzabigenze utyo, uhongerere umuntu wese wagwiririwe n'icyaha cyangwa wagikoze atabigambiriye. Uko ni ko muzahumanura Ingoro.
21“Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa mbere, muzajye mwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Ibirori bizamare iminsi irindwi, kandi muri iyo minsi muzarye imigati idasembuye.
22Uwo munsi umwami azatambe ikimasa cyo guhongerera ibyaha bye, n'iby'abantu bo mu gihugu cye bose.
23Muri iyo minsi mikuru uko ari irindwi azatange ibimasa birindwi, n'amapfizi y'intama arindwi bitagira inenge, abitambire Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri munsi ajye atamba n'isekurume y'ihene yo guhongerera ibyaha.
24Azatange ituro ry'ibiro icumi by'ifu kuri buri kimasa, n'ibindi icumi kuri buri mpfizi y'intama, azatange kandi litiro eshatu z'amavuta ku biro icumi by'ifu.
25“Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa karindwi, umwami ajye abigenza nk'uko bigenda kuri Pasika: buri munsi muri iyo minsi irindwi ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ay'amavuta.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.