Yobu 33 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Elihu aravuga ko Imana iburira umuntu

1“Yobu, tega amatwi wumve icyo nkubwira,

tega amatwi wumve amagambo yanjye.

2Dore niteguye kuvuga ibyo ntekereza,

ururimi rwanjye nirugobodoke ruvuge.

3Ndavuga amagambo andi ku mutima,

ibyo mvuga ni iby'ukuri.

4Umwuka w'Imana ni wo wandemye,

umwuka wa Nyirububasha ni wo umbeshaho.

5Nyomoza niba ubishobora,

kenyera duhangane.

6Erega imbere y'Imana turi bamwe!

Nanjye naremwe mu mukungugu,

7ntuntinye ngo uhinde umushyitsi,

ntutekereze ko nshaka kugukandamiza.

8Nyamara nakwiyumviye uvuga,

numvise ibyo uvuga ugira uti:

9‘Jyewe ndaboneye nta cyaha nakoze,

ndi umwere sinacumuye.

10Nyamara Imana inshakaho urwitwazo,

yamfashe nk'aho ndi umwanzi wayo.

11Ntituma nishyira ngo nizane,

ihoza ijisho ku cyo nkoze cyose.’

12Yobu, ibyo uvuga ntibitunganye,

Imana ntiburana n'umuntu kuko imuruta.

13None se ni kuki uyigisha impaka?

Harya ngo ni uko idasubiza ibyo uyibaza byose?

14Imana ivuga ikoresheje uburyo bwinshi,

nyamara umuntu ntiyita ku byo ivuga.

15Ivuganira n'abantu mu nzozi no mu iyerekwa,

ivugana na bo basinziriye cyane,

ivugana na bo baryamye ku mariri yabo.

16Izibura amatwi y'abantu,

ibaha imiburo ibakangaranya.

17Bityo ivana abantu mu bikorwa byabo bibi,

ibakuramo ubwirasi,

18irinda abantu kujya ikuzimu,

irinda abantu kwicwa.

19Imana ikosorera umuntu mu bubabare bwe,

imuhanisha uburibwe bw'umubiri we,

20bityo azinukwa ibyokurya,

ntagira ikimuryohera.

21Arananuka agata isura,

amagufwa ye agasigara yanamye.

22Koko rero agiye gupfa ashyirwe ikuzimu,

ubuzima bwe bugabijwe abicanyi.

23Nyamara iyo habonetse umumarayika umugoboka,

iyo habonetse umwe mu bihumbi by'abamarayika,

yibutsa uwo muntu ibyo ashinzwe gukora,

24amwingingira Imana ayibwira ati:

‘Mukize urupfu namuboneye incungu.’

25Icyo gihe umubiri we ugarura itoto,

asubirana imbaraga zo mu buto bwe.

26Nasenga Imana izamwumva,

azayiramya anezerewe,

na yo izamugarurire ubutungane bwe.

27Azarangurura mu ruhame ati:

‘Naracumuye sinakora ibitunganye,

nyamara Imana yarambabariye,

28yandinze kujya ikuzimu,

none ndacyari muzima.’

29Ngibyo ibyo Imana igirira umuntu,

ibimugirira ityo incuro nyinshi.

30Nguko uko imurinda kujya ikuzimu,

nguko uko imugarurira ubuzima.

31Yobu, huguka untege amatwi,

tuza maze ureke mvuge.

32Niba ufite icyo unsubiza,

uvuge kuko nkwifuzaho ukuri.

33Niba nta cyo uvuga ntega amatwi,

uceceke nkungure ubwenge.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help