1Mu kwezi kwa mbere k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati:
2“Abisiraheli bajye bizihiza Pasika ku munsi wayo,
3ari wo tariki ya cumi n'enye y'uku kwezi nimugoroba, mujye muyizihiza mukurikije amategeko n'amabwiriza ayigenga.”
4Nuko Musa abwira Abisiraheli kwizihiza Pasika.
5Bayizihiriza mu butayu bwa Sinayi ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'uko kwezi kwa mbere, bakurikije ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.
6Ariko kuri uwo munsi hari abantu batashoboye kwizihiza Pasika, kubera ko bakoze ku ntumbi bikabahumanya. Basanga Musa na Aroni
7babaza Musa bati: “Mbese ko twahumanyijwe n'intumbi, byatubuza gutura Uhoraho ituro ryacu mu gihe cyabigenewe kimwe n'abandi Bisiraheli?”
8Musa arabasubiza ati: “Nimube mutegereje mbanze mbabarize Uhoraho.”
9Uhoraho abwira Musa
10guha Abisiraheli n'abazabakomokaho aya mabwiriza, agira ati: “Abadashobora kwizihiza Pasika bitewe n'uko bakoze ku ntumbi cyangwa ko bari mu rugendo, bajye bayizihiza
11ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa kabiri. Bajye barya umwana w'intama wa Pasika, bawurishe imigati idasembuye n'imboga zirura.
12Ntibazagire inyama baraza cyangwa ngo bagire igufwa ry'umwana w'intama bavuna, bajye bakurikiza amabwiriza yose ya Pasika isanzwe.
13Nyamara nihagira umuntu udahumanye cyangwa utari mu rugendo wirengagiza kwizihiza Pasika, azacibwe mu bwoko bwe, ahanirwe ko atanzaniye ituro mu gihe gikwiriye.
14“Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kwizihiza Pasika abigiriye kunyubaha, ajye akurikiza amategeko n'amabwiriza ayigenga. Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'itegeko rimwe.”
Abisiraheli bayoborwa n'igicu15Ku munsi bashingiyeho Ihema ry'ibonaniro bakaryinjizamo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, igicu cyararitwīkiriye, ijoro ryose kigasimburwa n'igisa n'umuriro.
16Ku manywa icyo gicu cyagumaga hejuru y'Ihema, na nijoro hakaboneka igisa n'umuriro.
17Iyo igicu cyavaga hejuru y'Ihema, Abisiraheli barahagurukaga bakagikurikira, aho cyahagararaga ni ho bashingaga amahema.
18Kugira ngo Abisiraheli bagende cyangwa bashinge amahema, byaterwaga n'icyo Uhoraho abategetse. Ntibagendaga igicu kitavuye ku Ihema.
19Nubwo cyahamara igihe kirekire, Abisiraheli bumviraga Uhoraho ntibimuke.
20N'iyo cyahavaga kihamaze iminsi mike gusa, bumviraga Uhoraho bagakomeza urugendo.
21Ndetse n'iyo cyahamaraga ijoro rimwe gusa kikagenda bukeye, baragikurikiraga. N'iyo cyagendaga ku manywa cyangwa nijoro, baragikurikiraga.
22Nubwo cyamaraga hejuru y'Ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire, Abisiraheli bagumaga aho ntibakomeze urugendo. Ariko igicu cyava hejuru y'Ihema bakagikurikira.
23Ari ukugenda cyangwa ugushinga amahema, Abisiraheli bumviraga ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.