1Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2“Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiye.
3Dore igihe kiregereje, abantu banjye b'Abisiraheli n'Abayuda bajyanywe ho iminyago, nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza maze bongere bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
4Uhoraho yabwiye Abisiraheli n'Abayuda ati:
5“Humvikanye umuborogo uteye ubwoba,
n'induru iteye ubwoba itari iy'amahoro.
6Nimubaririze kandi murebe,
mbese hari umugabo uramukwa?
Kuki mbona buri mugabo yifashe mu nda nk'umugore uribwa n'ibise?
7Ndabona buri wese yasuherewe.
Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba,
ni umunsi utagira undi bihwanye,
ni igihe cy'umubabaro w'abakomoka kuri Yakobo,
nyamara bazawurokoka.”
8Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Uwo munsi nugera nzahambura umuzigo bahetse nywuvane ku bitugu byabo, nce imigozi yari iwuhambiriye. Abanyamahanga ntibazabagira inkoreragahato ukundi,
9ahubwo bazayoboka Uhoraho Imana yabo n'umwami nzabaha ukomoka kuri Dawidi.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Rubyaro rw'umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya,
rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana.
Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago.
Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro,
muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.
11Koko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakize,
nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,
nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu.
Sinzabura kubahana ariko nzaca inkoni izamba.”
12Uhoraho aravuga ati:
“Ibyago byanyu ntibishira,
ibikomere byanyu ntibikira.
13Nta muntu n'umwe ubitaho,
ubusanzwe ibikomere bikwiye umuti,
nyamara ibyanyu ntibigira umuti.
14Incuti zanyu zose zarabibagiwe,
zarabibagiwe ntizikibitayeho,
koko nabahannye nk'uhana umwanzi.
Nabahannye nihanukiriye kubera ibicumuro byanyu bikabije,
narabahannye kubera ibyaha byanyu byinshi.
15Kuki mutakishwa n'ibyaha byanyu?
Ububabare bwanyu ntibukira,
ibicumuro byanyu birakabije,
ibyaha byanyu ni byinshi,
ni cyo cyatumye mbahana.
16Abagambiriye kubatsemba na bo bazatsembwa,
abanzi banyu bose bazajyanwa ho iminyago,
ababanyaga ibyanyu na bo bazanyagwa,
ababasahura na bo nzabasahura.
17Nzatuma mugarura ubuyanja,
nzavura ibikomere byanyu,
nubwo abanzi banyu bavuga bati:
‘Siyoni ni igicibwa nta wuyitayeho.’ ”
18Uhoraho aravuga ati:
“Nzagarura abakomoka kuri Yakobo mu gihugu cyabo,
nzagirira impuhwe imiryango yabo,
wa murwa uzongera kubakwa mu matongo yawo.
Ingoro ya cyami izubakwa aho yari iri.
19Aho ni ho bazaririmbira indirimbo zo gushima Imana,
bazaharirimbira indirimbo z'umunezero.
Nzagwiza umubare wabo ntibazagabanuka,
nzabahesha icyubahiro ntibazasuzugurwa.
20Ababakomokaho bazasubizwa uburenganzira bahoranye,
umuryango wabo uzakomera imbere yanjye,
nzahana ababakandamiza bose.
21Umuyobozi wabo azava muri bo,
umutware wabo azabakomokamo,
nzamwigiza hafi yanjye anyegere,
koko nta watinyuka kunyegera ntamwiyegereje.
22Muzaba abantu banjye,
nanjye nzaba Imana yanyu.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
23Dore haje inkubi y'umuyaga,
ni yo burakari bw'Uhoraho,
bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y'abagome.
24Uburakari bukaze bw'Uhoraho ntibuteze gushira,
ntibuzashira adashohoje umugambi we,
ibyo muzabisobanukirwa hanyuma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.