Ibarura 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ibyabereye i Kadeshi(Kuv 17.1-7)

1Mu kwezi kwa mbere Abisiraheli bose bagera mu butayu bwa Tsini, bashinga amahema i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye barahamuhamba.

2Abantu babura amazi bagomera Musa na Aroni,

3bijujutira Musa bavuga bati: “Iyaba twarapfiriye hamwe na bene wacu igihe Uhoraho yabicaga!

4Mwatuzaniye iki muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo tuhashirire twe n'amatungo yacu?

5Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana aha hantu habi? Ahantu utabona imyaka cyangwa imitini cyangwa imizabibu, cyangwa imikomamanga ntihabe n'amazi yo kunywa!”

6Musa na Aroni babasiga aho, bajya imbere y'Ihema ry'ibonaniro bikubita hasi bubamye, babona ikuzo ry'Uhoraho.

7Uhoraho abwira Musa ati:

8“Fata inkoni, maze wowe na mukuru wawe Aroni mukoranyirize Abisiraheli imbere y'urutare, murubwire ruvubure amazi. Bityo muhe Abisiraheli amazi yo kunywa, buhire n'amatungo yabo.”

9Musa yinjira mu Ihema ry'ibonaniro, afata iyo nkoni nk'uko Uhoraho yamutegetse.

10Musa na Aroni bakoranyiriza Abisiraheli imbere y'urutare. Nuko Musa arababwira ati: “Mwa byigomeke mwe, mbese tubakurire amazi muri uru rutare?”

11Musa abangura inkoni ye akubita urutare incuro ebyiri. Amazi menshi aradudubiza maze Abisiraheli baranywa buhira n'amatungo yabo.

12Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye kandi ntimwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, ntimuzabageza mu gihugu mbahaye.”

13Aho hantu bahita Meriba kuko ari ho Abisiraheli bijujutiye Uhoraho, ariko we akahaberekera ubuziranenge bwe.

Abedomu babuza Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo

14Bakiri i Kadeshi, Musa yohereza intumwa ku mwami wa Edomu ngo zimubwire ziti: “Dore ubutumwa bwa bene wanyu b'Abisiraheli. Uzi imibabaro yose twagize:

15ba sogokuruza bagiye mu Misiri, ubwoko bwacu bumarayo igihe kirekire. Abanyamisiri badufashe nabi twe na ba sogokuruza.

16Twatakiye Uhoraho aratwumva, atwoherereza umumarayika kugira ngo adukure mu Misiri. None dore turi mu mujyi w'i Kadeshi uri ku mupaka w'igihugu cyawe.

17Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso, kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”

18Ariko Abedomu barabasubiza bati: “Ntitubemereye kunyura mu gihugu cyacu, nimubigerageza tuzabatera tubarwanye.”

19Abisiraheli barabasubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda mukuru, kandi amazi tuzanywa twe n'amatungo yacu, tuzayishyura. Nta kindi dusaba uretse kunyura mu gihugu cyanyu.”

20Ariko Abedomu bakomeza kubangira, ndetse barundanya ingabo nyinshi kandi zikomeye zo kubakumīra.

21Babuza batyo Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo, nuko Abisiraheli banyura indi nzira.

Urupfu rwa Aroni

22Abisiraheli bose bava i Kadeshi bajya ku musozi wa Hori,

23ku mupaka w'igihugu cya Edomu. Uhoraho ahabwirira Musa na Aroni ati:

24“Kubera ko mwangomeye ku byerekeye amazi y'i Meriba, Aroni agiye gupfa atageze mu gihugu ngiye guha Abisiraheli.

25None jyana Aroni n'umuhungu we Eleyazari, muzamuke umusozi wa Hori,

26wambure Aroni imyambaro ye maze uyambike umuhungu we Eleyazari. Aroni ari bupfireyo.”

27Musa akora uko Uhoraho yamutegetse, bazamuka umusozi wa Hori Abisiraheli bose babireba.

28Musa yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari. Nuko Aroni apfira mu mpinga y'uwo musozi. Hanyuma Musa na Eleyazari baramanuka.

29Abisiraheli bose bamenye ko Aroni yapfuye, bamara iminsi mirongo itatu bamuririra.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help