Ezayi 62 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeruzalemu igarura ubuyanja

1Sinzatererana Siyoni,

sinzatuza guhihibikanira Yeruzalemu,

sinzatuza kugeza ubwo ubutungane bwayo buzatamuruka nk'umuseke,

sinzatuza kugeza ubwo agakiza kayo kazaba nk'urumuri.

2Amahanga azabona ubutungane bwawe,

abami bose bazabona ikuzo ryawe,

Uhoraho azakwita izina rishya.

3Uzaba nk'ikamba rirabagirana mu kiganza cy'Uhoraho,

uzaba nk'ikamba ry'ubwami mu ntoki z'Imana yawe.

4Ntuzongera kwitwa intabwa,

igihugu cyawe ntikizongera kwitwa ikidaturwa,

ahubwo uzitwa inkundwakazi n'igihugu cyawe cyitwe umugeni.

Koko Uhoraho azagukunda,

azakunda igihugu cyawe nk'uko umugabo akunda umugore.

5Uko umusore ashyingirwa umwari,

ni na ko abaturage bawe bazakubenguka.

Uko umukwe yishimira umugeni we,

ni na ko Imana izakwishimira.

6Yeruzalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,

ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro.

Namwe abambaza Uhoraho ntimugatuze,

7ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azazahura Yeruzalemu,

ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azayigira igisingizo ku isi.

8Uhoraho yarahije ukuboko kwe kw'iburyo,

yarahije ukuboko kwe k'ububasha agira ati:

“Koko sinzongera kureka abanzi basahura ingano zawe,

abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye.

9Nyamara mwe ababibye ingano mukazisarura,

muzazirya muhimbaza Uhoraho.

Muzasoroma imizabibu muyengemo divayi,

muzayinywera mu rugo rw'Ingoro yanjye.

10Nimusohoke munyure mu marembo,

nimutegure inzira abantu banjye bazanyuramo.

Nimuringanize neza umuhanda mukuru,

nimuwuvanemo amabuye,

nimushinge ibendera imbere y'amahanga.”

11Ibi ni byo Uhoraho atangaza kugeza ku mpera y'isi ati:

“Nimubwire abatuye i Siyoni muti:

‘Dore Umukiza wanyu araje, aje azanye ibihembo.’ ”

12Bazitwa “abaziranenge n'abacunguwe n'Uhoraho”,

Yeruzalemu izitwa “ukundwa n'Imana”,

izitwa “umujyi Imana itatereranye”.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help