Yuda 1 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Indamutso

1Jyewe Yuda umugaragu wa Yezu Kristo, nkaba n'umuvandimwe wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, mugakundwa n'Imana Data kandi mukarindwa na Yezu Kristo.

2Imana ibagirire imbabazi, ibahe amahoro n'urukundo bisesuye.

Abigisha b'ibinyoma(2 Pet 2.1-17)

3Ncuti nkunda, nari nsanzwe mfite ishyaka ryo kubandikira ibyerekeye agakiza dusangiye, none mbonye ko ari ngombwa kubikora ngo mbatere umwete wo kurwanira ibyerekeye Kristo twemera, ibyo Imana yabishinze intore zayo rimwe rizima.

4Hari abantu basuzuguye Imana baseseye muri mwe rwihishwa. Ibyerekeye ubuntu tugirirwa n'Imana yacu babihindura ukundi, kugira ngo bishyigikire ubwomanzi bwabo kandi bagahinyura Umwami wacu Yezu Kristo, ari we databuja umwe rukumbi. Iteka bazacirwa ryanditswe kuva kera.

5Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasani yarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga.

6Mwibuke n'abamarayika batagumye mu myanya Imana yabahaye, maze bakivana ahasusurutse. Barindiwe mu mwijima baboheshejwe iminyururu ihoraho iteka, bategereje kuzacirwa urubanza kuri wa munsi ukomeye.

7Mwibuke na Sodoma na Gomora n'imijyi yari ihakikije, ukuntu abaturage baho batwawe n'ubusambanyi no guhuza ibitsina bimwe. Bahawe igihano cy'umuriro w'iteka, kugira ngo bibere bose urugero.

8Na ba bandi ni ko babigenza: bagira inzozi zituma bangiza imibiri yabo, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ndetse bagatuka ibyitwa Ibinyakuzo byo mu ijuru.

9Nyamara na Mikayeli Umumarayika mukuru, igihe yajyaga impaka na Satani baburana umurambo wa Musa, ntiyahangaye gucira Satani urubanza amutuka, ahubwo yaravuze ati: “Nyagasani nagukangare!”

10Ariko abo bantu bapfa gutuka icyo batazi cyose, naho ibyo bazi bituruka kuri kamere yabo, kimwe n'inyamaswa zitagira ubwenge, ni na byo biboreka.

11Bazabona ishyano! Banyuze mu nzira ya Kayini, bakohokera mu buyobe bwa Balāmu ari inyungu bakurikiranye, bagatikirira mu myivumbagatanyo nka Kōra.

12Ni bo baza kwangiza ugusangira kwa kivandimwe mugira, basangira namwe nta cyo bishisha. Ni abashumba birwanaho ubwabo. Ni ibicu bihuherwa n'umuyaga ntibigushe imvura. Ni ibiti bitera imbuto no mu gihe cy'isarura bikumirana, bikanaranduka.

13Ni umuhengeri wo mu nyanja warubiye, ukavundereza ifuro ry'ibiteye isoni bakora. Ni inyenyeri zizerera, zagenewe umwijima w'icuraburindi iteka ryose.

14Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi,

15aje gucira abantu bose urubanza no gushinja abatubaha Imana bose, ibyo bakoze byose byo kuyisuzugura n'ibitutsi abanyabyaha bayitutse!”

16Abo bantu bahora bijujuta kandi binuba, bagengwa n'irari ryabo. Bahora mu magambo y'ubwirasi, kandi bakaryoshyaryoshya abo bashakaho inyungu.

Kwihanangiriza Abakristo

17Nyamara mwebweho ncuti nkunda, mwibuke ibyahanuwe kera n'Intumwa z'Umwami wacu Yezu Kristo.

18Zarababwiye ziti: “Mu minsi y'imperuka hazaduka abakobanyi, bakurikiza irari ribatera gusuzugura Imana”.

19Abo ni ba bantu bazana kwicamo ibice, bagengwa na kamere yabo, ntibagengwe na Mwuka w'Imana.

20Ariko mwebweho ncuti nkunda, mugumye mwishingikirize ku byerekeye Kristo twemera bitagira amakemwa, musenge muvugishwa na Mwuka Muziranenge.

21Byongeye kandi muhame mu rukundo rw'Imana, mutegereje ko Umwami wacu Yezu Kristo abageza ku bugingo buhoraho kubera imbabazi ze.

22Abagishidikanya mubagirire impuhwe,

23mubarokore nk'ababarura mu muriro. Abandi mubagirire impuhwe zivanze n'ubwoba, mwanga ndetse n'imyambaro yabo yandujwe n'imigirire baterwa na kamere yabo.

Isengesho rihesha Imana ikuzo

24Imana ni yo ibasha kubarinda kugwa mu cyaha, ikabazana imbere yayo mufite ikuzo ryayo nta makemwa, muvuza n'impundu.

25Iyo Mana imwe rukumbi yadukirishije Umwami wacu Yezu Kristo, igumane ikuzo n'ubuhangange n'ububasha n'ubushobozi, kuva mbere na mbere na n'ubu n'iteka ryose. Amina.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help