1Umuntu niyanga kuba umugabo w'ibyo yabonye cyangwa yumvise azaba acumuye, akwiriye kubihanirwa.
2Umuntu nakora ku kintu gihumanye atabishaka, nk'intumbi y'inyamaswa ihumanye cyangwa intumbi y'itungo rihumanye, cyangwa intumbi y'agasimba gahumanye, azaba ahumanye kandi abe acumuye.
3Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye.
4Umuntu narahirira ikintu icyo ari cyo cyose adatekereje ku ngaruka zacyo, nyuma agasanga adashobora gusohoza indahiro ye, azaba acumuye.
5Umuntu nakora kimwe muri ibyo byaha ajye yemera ko yagikoze,
6maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha.
Amaturo yo guhongerera icyaha cy'umukene7Niba ari umukene udashobora kubona intama cyangwa ihene, ajye azana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo yiyunge n'Uhoraho kubera icyaha yakoze. Inuma imwe ibe igitambo cyo guhongerera icyo cyaha, indi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro.
8Umutambyi namara kuzākīra, ajye afata imwe ayice ijosi ariko ye kuritanya, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.
9Afate ku maraso yayo ayaminjagire ku ruhande rw'urutambiro, asigaye ayakamurire ku gice cyarwo cyo hasi, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha.
10Indi numa ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, akurikije imihango yagenwe. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umukene, kugira ngo akibabarirwe.
11Niba ari umutindi udashobora kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, ajye azana ikiro cy'ifu y'ingano ho ituro ryo guhongerera icyaha yakoze. Ariko ntagasukeho amavuta cyangwa ngo ashyireho umubavu, kuko ari ituro ryo guhongerera icyaha.
12Umutambyi namara kwākīra iyo fu, ajye afataho urushyi ayitwikane n'andi maturo atwikwa, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ibyo na byo bibe ituro ryo guhongerera icyaha.
13Ifu isigaye ibe iy'umutambyi, nk'uko bigenda ku ituro risanzwe ry'ibinyampeke.
Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera bene ibyo byaha bitagambiriwe.
Igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho14Uhoraho aha Musa amabwiriza akurikira:
15umuntu nacumura atabigambiriye ntatange amaturo yeguriwe Uhoraho, ajye atanga isekurume y'intama idafite inenge ho igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Igomba kuba ifite igiciro gihagije, kibazwe mu bikoroto by'ifeza bikoreshwa n'abatambyi.
16Kandi amaturo atatanze ajye ayishyura yongeyeho kimwe cya gatanu, byose abihe umutambyi. Umutambyi ajye amutambira ya sekurume, kugira ngo uwo muntu ababarirwe yiyunge n'Uhoraho.
17Umuntu nacumura atabigambiriye agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, akwiriye kubihanirwa.
18Ajye azanira umutambyi isekurume y'intama idafite inenge y'igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Umutambyi ajye ayitamba kugira ngo ahongerere igicumuro uwo muntu yakoze atabizi, maze ababarirwe.
19Uwo muntu ajye atanga igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, kuko aba yamucumuyeho.
20Uhoraho arakomeza aha Musa amabwiriza akurikira:
21umuntu nateshuka agacumura ku Uhoraho, ajye atanga igitambo cyo kwiyunga na we. Urugero, nk'ubeshyeshya bagenzi be ibintu bitari ibye, ari ibyo yatijwe cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yibye, cyangwa nk'uriganya mugenzi we,
22cyangwa nk'uwatoye ikintu cya mugenzi we akabihakana, cyangwa nk'urahira ibinyoma ahishira kimwe muri ibyo byaha.
23Umuntu uzacumura atyo ajye asubiza icyo yibye cyangwa icyo yariganyije, cyangwa icyo yatijwe cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyo yatoye
24cyangwa icyo yarahiriyeho ibinyoma cyose. Ajye asubiza nyiracyo ikintu cye cyose yongereyeho kimwe cya gatanu, mbere yo gutanga igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho.
25Nuko azanire umutambyi isekurume y'intama idafite inenge y'igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho.
26Umutambyi ajye ahongerera igicumuro cyose uwo muntu yakoze, kugira ngo Uhoraho amubabarire.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.